Inkuru NyamukuruUbutabera

RIB ifunze Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu Mujyi wa Kigali

Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu mujyi wa Kigali uwo bita Provincial Chief Intelligence, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Imodoka ya RIB ikoreshwa mu gutwara abakekwaho ibyaha

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mugabo yafashwe tariki 27/09/2022.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.

RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKEK ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.

Ati “RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA:

GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. Nibyiza kbsa kurwanya abarya ruswa! Gusa murebe nuwitwa Egide Rwagihuta, n’umuryi wa ruswa, kuburyo yivanga no mu ma dossier atamureba! Arikoo akayivangamo ashaka indonke! Kandi asa nkuwakoze Team network bakorana muma station atandukanye ya RIB muri kigali, ubu numva ngo bamutwaye muntara, ubu naho wasanga arimo kubayogoza yitwaje icyo aricyo!

  2. Yewe mwari mwarakerewe ahubwo twari tuzi ko yibira big fish Cip Kabayiza yaba muri police,Ari muri north province na west ubundi mwari mukimubitsemo iki?

  3. Ntagahora gahanze Kabayiza yarabikwiriye.
    Imana imwihanganishe kandi imuhe umutima wo kwicuza
    01/04/2020.urwishigishiye ararusoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button