Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid kuri uyu wa Gatatu yatangiye kuburana urubanza rwe mu mizi, gusa urukiko rwanzuye ko aburana mu muhezo. Amakuru twamenye ni uko yasabiwe gufungwa imyaka 16.
Prince Kid Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Mu rubanza rwamaze amasaha arenga arindwi (7), ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aburana n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 16 biturutse ku mpurirane y’ibyaha bushinja Prince Kid.
Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe, yasabye urukiko ko yazagirwa umwere kuko nta mpamvu n’imwe yafungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha bwashingiraho bugaragaza.
Me Emeyline Nyembo umwe mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiriya we yazagirwa umwere urukiko nirwiherera.
Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z’igicamunsi.
Prince Kid kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2022 aburana ahakana icyaha ashinjwa agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.
Urubanza rwa Prince Kid rwavuzwe cyane mu itangazamakuru mu Rwanda.
UPDATED: Prince Kid washakaga kuburana mu ruhame “Urukiko rubibonye ukundi”
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
UMUSEKE.RW