ImikinoInkuru Nyamukuru

Amagare: Amatariki ya Tour du Rwanda 2023 yamenyekanye

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy], ryashyize hanze amatariki Tour du Rwanda ya 2023 izaberaho.

Tour du Rwanda ya 15 amatariki izaberaho yamenyekanye

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwacy yatangaje ko Tour du Rwanda 2023 izakinwa guhera tariki 19 kugeza 26 Gashyantare umwaka utaha.

Ni isiganwa rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ryaba mpuzamahanga, ariko kuva ryaba 2,1 rivuye kuri 2,2 ni inshuro ya Gatanu rigiye kuba.

Kuva ryazamura urwego, nta Munyarwanda n’umwe wari waryegukana, kuko abanya-Erythrée bayitwaye inshuro eshatu zirimo iyo mu 2019 ya Merhawi Kudus na Natnael Tesfazion wayitwaye Kabiri [2020 na 2022] mu gihe Umunya-Espagne Cristian Rodriguez afite iyo mu 2021.

Igikomeye Abanyarwanda bagiye bakora muri iri siganwa rizenguruka Igihugu cyose, ni ugutsindamo uduce tumwe harimo na Mugisha Moïse wakegukanye muri Gashyantare y’uyu mwaka, mu gace katangiriye kakanasorezwa kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ni isiganwa rizenguruka Igihugu cyose

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button