AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Museveni yatakambye asaba imbabazi kubera amakosa y’umuhungu we

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi abanya-Uganda ndetse n’Abanya-Kenya kubera amagambo General Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza kuri Twitter.

Perezida Yoweri Museveni asanzwe ari inshuti cyane na Perezida William Ruto wa Kenya

Kuri Twitter, General Muhoozi ku wa mbere yanditse ubutumwa Abanya-Kenya bafashe nko kubashotora.

Icyo gihe yavugaga ko ingabo za Uganda zafata Kenya mu byumweru bibiri gusa. Yagize ati: “Ntabwo njye n’ingabo zanjye byadutwara ibyumweru bibiri ngo dufate Nairobi.”

Museveni yatakambye…

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasohoye, yatangaje ko asabye Imbabazi yaba Abanya-Uganda, Kenya ndetse na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Perezida Museveni wabanje gushimira mugenzi we William Ruto ku bw’intsinzi aheruka kugira mu matora y’umukru w’igihugu, yavuze ko igihugu cye nta nabi kigamije kuri Kenya.

Yagize ati “Ndasaba abandimwe bacu na bashiki bacu ba Kenya kutubabarira kubera tweets zoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Ntabwo byari bikwiye nk’abayobozi b’igihugu yaba aba gisirikare cyangwa abasivile, kugira icyo avuga cyangwa kugira icyo akora ku bihugu by’ibivandimwe.”

Museveni agaruka ku mpamvu yazamuye mu ntera umuhungu we, akamugira General nyuma y’ibyo yari atangaje ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubusanzwe hari byinshi byiza yakoze akwiye gushimirwa.

Yagize ati “Kubera ko aya makosa ari kimwe mu bintu yakoze mu buryo budakwiye nk’umuyobozi. Hari ibintu byinshi byiza yatanzemo umusanzu ndetse anagitangamo. Ni igihe cyo kunenga ibibi no gushyigikira ibyiza.”

Yakomeje agira ati “Nsabye imbabazi cyane nshuti zacu banya-Kenya. Ndasaba imbabazi kandi n’Abanya-Uganda bababajwe n’ibyatangajwe n’umwe mu bayobozi.”

Museveni yavuze ko Muhoozi asanganganywe umutima wo gukunda Africa bityo ko ibyo yakoze bitari bigambiriwe.

Yagize ati “Ndabizi ko General Muhoozi afite umutima wo gukunda Africa.”

Amagambo ya General Muhoozi yarakaje Abanya-Kenya ndetse, Ambasaderi wa Uganda i Nairobi igihugu cya Kenya cyamusabye kugira icyo atangaza kuri ibyo.

 

Yamanitse agati yicaye…

Gen Muhoozi yaje kwandika ubundi butumwa avuga ko ibyo yavuze nta we bikwiye gukomeretsa kuko ari ugutebya.

Ahumuriza abatuye Kenya, yavuze ko umubyeyi we yamubujije gutinyuka gutera Kenya. Asaba Kenya na Uganda, n’abatuye Africa y’Iburasirazuba gushyira hamwe bagakuraho imipaka yazanywe n’abakoloni.

Ku munsi w’ejo  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yasohoye itangazo ivuga ko impaka zo ku mbuga nkoranyambaga zitagamije guhungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko “Guverinoma ndetse n’abaturage bifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza mu ndangagaciro, ubwubahane, kwizerana, no gushyira hamwe n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje igira iti “kuri ibyo turifuza kubanira neza abaturanyi bacu mu mahoro no mu bwumvikane.”

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button