AmahangaInkuru Nyamukuru

Umupolisi yarashe mugenzi we ahita apfa

RD Congo: Muri Gereza Nkuru ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo humvikanye urusaku rw’amasasu, ubuyobozi bwa Polisi bukaba butangaza ko abapolisi bari ku izamu barashwe na mugenzi wabo wari wasinze.

Umupolisi yishe arashe mugenzi we muri gereza ya Kalehe

Uku kurasana kwabaye ku wa 04 Ukwakira 2022 kwasize umupolisi witwa Innocent Kashali ahaburiye ubuzima.

Sosiyete Sivile muri Kalehe yavuze ko umupolisi witwa Leya Muziki yishe arashe mugenzi we nyuma y’uko yari yasinze inzoga ziciriritse.

Yagize iti “Ubu bwicanyi bwaturutse ku businzi bw’inzoga ziciriritse zanyweye n’uwakoze amahano, nyamara gukora, kugurisha no kunywa ibinyobwa bisindisha birabujijwe mu karere kose.”

Amakuru avuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwashyikirijwe dosiye y’uyu mupolisi kugira ngo akanirwe urumukwiye mu ruhame.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka abashinzwe umutekano barasanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biturutse ku businzi bukabije.

Bamwe mu badepite muri RD Congo baherutse kumvikana bamagana inzoga ziciriritse kuko zikomeje kuyogoza ubuzima bw’abaturage by’umwihariko zikaba zarangije ku kigero cyo hejuru abapolisi n’abasirikare kuko arizo babasha kwigondera.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button