Imikino

Amafoto utabonye ikipe ya Rwandair itsinda iya Ministeri y’Ingabo

Mu mukino utari woroshye muri shampiyona y’abakozi, ikipe ihagarariye Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere [Rwandair], yatsinze ihagarariye Minisiteri y’Ingabo [MOD] inayisezerera muri ½.

Rwandair FC yongeye kwerekana ko ikomeye

Uyu mukino wabaye kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ikipe ya Rwandair FC yatsindiwe na Habiyaremye watsinze ibitego bibiri na Eric watsinze kimwe.

Ikipe ya MOD FC n’ubwo yabonye ibitego bibiri, ntabwo byari bihagije kuko ubanza ikipe zombi zari zanganyije igitego kimwe ku kindi. Ibi bisobanuye ko Rwandair FC yageze ku mukino wa nyuma muri shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST].

Ibitego bya Rwandair FC byinjiraga buri kanya!
Ibyishimo bisendereye

Baba bafashe umwanya bakaza gushyigikira ikipe
Umukino wo wari ukomeye
Umutoza Richard ntabwo yigeze yicara
Thierry nta mupira MOD FC yamwatse idakoze ikosa
Pichu yafashije Rwandair FC cyane
Gahunda yari imigeri
Imigeri iba ivuza ubuhuha
Igisobanuro cy’ibyishimo
Abasore bishimiraga igitego buri kanya
Bati reka tuguhe umunyenga kuko waduhaye ibyishimo
Ati mpa agafoto muvandimwe nta wamenya sha!
Bari biragije Allah muri byose
Buri wese yafataga uwo begeranye
Kalimba Richard utoza Rwandair FC ati ibi ni ibiki Banyarwanda?
Umusifuzi Jean Paul ntiyari akeneye umukinnyi umuburanya
Karuhanga [wa 3 uhereye iburyo] igitima cyadihaga
Abayobozi baba baje gushyigikira ikipe
Umupira si intambara
Muzarenda uba hafi cyane y’ikipe

Abafana bo baza gushyigikira iyi mikino

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button