Inkuru NyamukuruMu cyaro

Habimana imbogo yamukuye amenyo 8, iramumugaza, umuryango we uratabaza

Musanze: Umuryango wa Habimana ugizwe n’abantu bane, uvuga ko wugarijwe n’ubukene bukabije kugeza n’aho baburara kubera ko uwo  batabariza yamaze igihe yivuriza muri CHUK nyuma yo guhutazwa n’imbogo yari yatorotse Pariki y’Ibirunga ikamumugaza.

Dusura uyu muryango twahasanze Uwineza Joseline umugore wa Habimana, kuko uyu Habimana nabwo yari yagiye kwikoresha igenzura muri CHUK

Habimana atuye mu mudugudu wa Kabara, mu kagari ka Ninda, mu murenge wa Nyange, mu karere ka Musanze.

Imbogo yahuye na yo ku wa 18 Gicurasi, 2022 imukomeretsa umutwe, urwasaya rwo hasi rurakuka ndetse n’amenyo umunani yose arakuka, ikaba yaramusanze mu murima w’ibirayi yari araririye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga begeranye.

Imbogo ikimara kumwica, bamwe mu bamubonye mbere bibwiraga ko yapfuye, abandi bakanga kwihutira kubyemeza ngo abanze ajyanwe kwa muganga abe ari we ubyemeza kuko babonaga akivirirana ku gice cy’umutwe.

Icyo gihe, bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Nyange, na bo bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ahabwa ubufasha bw’ibanze, ariko na byo bihita bimwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari byo byakomeje kumuvura.

Abo mu muryango we, bavuga ko kuri ubu ubuzima bubagoye cyane kuko bari mu bukene bukabije batewe no kuvuza Habimana.

Bavuga ko nyuma yo kwicwa n’imbogo,  akajya kwivuza nta bufasha na bumwe yigeze ahabwa, kuri ubu hakaba hari impungenge z’uko n’abana be bashobora kugwa mu mirire mibi.

Umugore wa Habimana, Uwineza Joseline, yagize ati “Kuri ubu tubayeho nabi cyane kugeza n’aho tutari kubona ibyo kurya, biratugora cyane ku buryo n’abana bacu bari kuburara. Mfite impungenge ko bashobora kugwa mu mirire mibi.”

Yemeza ko kuva umugabo we imbogo yamwica, kugeza ubu ari we wirya akimara amukurikirana, ngo ahora CHUK.

Ati “Ubu turi mu bukene bukabije kuko ni we wadutungaga, none ubu ararembye.”

Ibyo babasha kubona ngo babihabwa n’imiryango yo ku mugabo n’iwabo w’umugore kandi na bo bamaze gukena kubera ko icyo babonye cyose biba bibasaba gutunga umuryango wa Habimana, kuko umugore we ahora kwa muganga.

Rwamakuba Emmanuel, se wa Habimana na we yagize ati “Habimana ni umuhungu wanjye, kuva imbogo yamumugaza turi mu bukene kuko, amuvuza yose nitwe tuyatanga.

Ubu ntiwareba amadeni yambanye menshi maze kugurisha intama enye, nongeyeho ayo nari mfite hano ndetse no mu bimina twagujijemo ku buryo amadeni aturembeje, kandi n’abo ku muryango w’umugore ni uko.

Ubu tumaze kumutangaho arenga miliyoni ebyiri (Frw 2,000,000). Turasaba Leta ko yadufasha kuko turahakeneye cyane.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin, avuga ko kuri ubu bagiye gukora ubuvugizi uyu muryango ugafashwa kubona ingoboka mu buryo buteganywa, ariko ko mu gihe ibyo bitarakorwa nk’umurenge ngo wabashakira ibyo kurya baba bari kwifashisha muri iyi minsi, mu gihe ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.

Yagize ati “Uwo mugabo wakomerekejwe n’imbogo ikibazo cye turakizi kandi turi gushaka uko yafashwa kugira ngo akurikirane icyo kibazo, kuko yari amaze iminsi na we ari kwitabwaho n’abaganga. Icyo tugiye gukora nk’umurenge tugiye kuba tumushakiye ibyo kurya bimufashe mu muryango mu gihe ari gukurikirana biriya.”

Habimana yahutajwe n’imbogo yari itorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuwa 18 Gicurasi 2022, ubwo yari mu kazi ko kurinda ibirayi mu mirima, imwangiza igice cy’umutwe ndetse imusigira ubumuga bw’urwasaya, imukura n’amenyo 8.

Amaze igihe avurirwa mu Bitaro bya CHUK, uri ubu byaramusezereye nyuma yo koroherwa, ariko ajyayo kwisuzumisha nk’uko yabisabwe na muganga wamuvuye.

Musanze: Semivumbi wahutajwe n’imbogo yaje gupfa

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button