Inkuru NyamukuruUbutabera

Polisi yafashe umushoferi atwaye magendu zivuye muri Congo

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yafatanye umushoferi ibicuruzwa bitandukanye byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ndagijimana Jean d’Amour ufite imyaka 44 y’amavuko avuga ko yari yemerewe Frw 200,000 n’umucuruzi yari atwaje magendu

Ndagijimana Jean d’Amour ufite imyaka 44 y’amavuko, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira, 2022.

Polisi iviga ko ibyo yafatanywe ari amabaro 140 y’imyenda ya caguwa, amabaro ndwi (7) y’ibitenge, amabaro atanu (5) y’inkweto za caguwa, ibizingo 220 by’insinga z’amashanyarazi “zitujuje ubuziranenge”, salsa 176, n’ibikombe bibiri by’amata y’ifu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko byafatiwe mu kagari ka Musongati, mu murenge wa Nyarusange, ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00 a.m).

Yagize ati: ”Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage  ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero RAF 260W, yapakiriye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye mu Karere ka Nyamasheke, byambukijwe mu bwato mu kiyaga cya Kivu biturutse mu gihugu cya Kongo, hahise hatangira ibikorwa byo kuyifata.”

SP Theobald Kanamugire yakomeje avuga ko iyo modoka yageze mu kagari ka Musongati, mu Karere ka Muhanga irafatwa.

Ati “Abapolisi bayisatse basanga irimo ibicuruzwa bitandukanye bya magendu, bari batwikirije ihema hejuru.”

Ndagijimana wari uyitwaye yatawe muri yombi nyuma y’uko abatandiboyi babiri bari kumwe na we bahise birukanka baburirwa irengero.

Polisi ivuga ko Ndagijimana yavuze ko ibicuruzwa yari apakiye ari iby’umucuruzi witwa Hakizimana Jean Claude ukorera mu Mujyi wa Kigali, bakaba bari bumvikanye ko ari bumuhembe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (Frw 200, 000).

Yagombaga kujyana ibyo bicuruzwa ku bubiko bw’ibicuruzwa bye buherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

SP Theobald Kanamugire avuga ko uyu mushoferi atari ubwa mbere afatiwe mu bikorwa bya magendu, mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka nabwo yafatanywe magendu yari atwaye mu modoka ayivanye mu Karere ka Nyamasheke yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, asaba abakora ubucuruzi, kujya babukora mu buryo bukurikije amategeko, bagaca ukubiri na magendu kuko idindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu.

Ibicuruzwa yafatanywe byashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha nyirabyo ngo na we afatwe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu itezwa cyamunara

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button