Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze bishimiye ibyo bamaze kugeraho n’ibyo bateganya gukora muri iyi manda ya Perezida wa Repubulika izasozwa 2024, bifatanya n’abatishoboye.
Babageneye ubufasha bw’inzu ebyiri babubakiye, batanga inka umunani, baha imyambaro y’ishuri abanyeshuri 169 baturuka mu miryango itishoboye.
Ibi byakozwe mu nteko rusange y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze yabaye mu mirenge yose y’ako karere ku cyumweru tariki 2 Ukwakira, 2022.
Barebeye hamwe ibimaze kugerwaho muri Manifesto y’Umuryango RPF n’ibiteganyijwe kugerwaho, banarebera hamwe ubukangurambaga mu mpinduramatwara zishyira umuturage ku isonga.
Bamwe muri abo banyamuryango bishimira iterambere bamaze kugeraho barikesha imiyoborere myiza n’umutekano igihugu gifite, bemeza ko RPF-Inkotanyi yabigizemo uruhare rukomeye binyuze kuri Chairman mukuru wayo, Perezida Paul Kagame.
Bariyanga Sylivestre wo mu murenge wa Kinigi, avuga ko kubera imiyoborere myiza yita ku baturage ubu yatangiriye ku buhinzi bw’ibirayi bworoheje, anabukora neza bukaba bumaze kumugeza ku rwego rwo kuba yarashinze sitasiyo ya essence ifasha abatuye mu gace atuyemo avuga ko katitabwaho mbere.
Yagize ati “Turishimira ko twageze kuri byinshi hano mu Kinigi birimo amashuri, amavuriro, kaburimbo, umudugudu w’icyitegererezo, amazi meza n’amashanyarazi. Nari nsanzwe ndi umuhinzi mpinga kuri are 20 nkomeza gutera imbere, ubu mpinga ibirayi kuri hegitari 7 nkaba ndi umuhinzi w’umwuga.”
Mukamanzi Alphonsine wagabiwe inka n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Kinigi, yagize ati “Ndishimye cyane kuko abana banjye wasangaga bari kujya gusaba amata mu baturanyi, ariko ubu bari kubyina.”
Yavuze ko agiye kubona ifumbire, ati “Nsezeye ubukene, ndashimira Perezida Paul Kagame wanyubakiye inzu none na RPF-Inkotanyi impaye inka, kandi yaduhaye umutekano. Yita no ku bantu bose itarobanuye, ikaduha amahirwe yo kwiteza imbere.”
Mukasano Gaudance ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi akaba n’ushinzwe ubukangurambaga mu Miryango RPF- Inkotanyi muri uwo Murenge.
Yagize ati “Uyu munsi turi kugira uruhare mu kurandura imirire mibi. Murabona dufite inganda hano iwacu zitanga akazi kuri benshi bakivana mu bukene. Turizera ko ibiri muri manifesto nta kabuza tuzabigeraho.”
Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Rumuli Janvier, avuga ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri manifesto y’Umuryango RPF-Inkotanyi, kandi ko bazakomeza kwita ku bikorwa bigira uruhare mu guteza imbere abaturage kuko ari bo shingiro rya byose.
Yagize ati “Aho twavuye ni kure kandi aho turi ni heza. Turifuza kugera kure bishoboka, kandi urugendo ruracyahari, tumaze kugira ingo zirenga 74% zifite amashanyarazi n’izirenga 81% zifite amazi meza, kandi turi guteza imbere ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ibindi bituma habaho imibereho myiza y’abaturage.”
Rumuli avuga ko hakiri urugendo muri ibyo, ariko kubera imiyoborere myiza, umutekano n’amahirwe aboneka bazagera kuri byinshi.
Avuga ko “Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi babasaba gushyira hamwe, bagafatanya”.
Abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi mu Karere ka Musanze babarirwa mu bihumbi 240 mu byiciro bitandukanye, bagira uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’iterambere ry’abaturage.
Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA