AmahangaInkuru Nyamukuru

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya rutura cyaciye hejuru y’Ubuyapani

U Buyapani bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa “Ballistic Missile” kinyura hejuru yabwo kigwa mu nyanja ya Pasifika.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatanze itegeko ryo kurasa igusasu cyanyuze hejuru y’Ubuyapani

Iki gisasu kiri mu bwoko bwa missile zishobora kurasirwa mu nyanja bikozwe n’ubwato bugendera munsi y’amazi cyangwa ikoranabuhanga mu kurasa ibi bisasu rishyirwa mu nyanja.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, nibwo Ubuyapani bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo muri ubu bwoko mu Nyanja ya Pasifika.

Byahise bituma leta y’Ubuyapani iburira abantu bari ku kirwa cya Hokkaido ngo bajye ahatekanya mu gihe iki gisasu cyacaga hejuru, ndetse bihagarika by’agateganyo ingendo zimwe za gari ya moshi.

Ni ubwa mbere Korea ya Ruguru irashe igisasu kigaca hejuru y’Ubuyapani kuva mu 2017.

Umuryango w’abibumbye wabujije Koreya ya Ruguru kugerageza intwaro ziraswa kure, n’intwaro kirimbuzi.

Amakuru atangwa n’inzego z’iperereza avuga ko iyi misile yaguye mu nyanja ya Pasifika muri 3,000 km uvuye ku Buyapani, kandi ko ntawe yakomerekeje.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Koreya ya Ruguru yarashe iki gisasu mu gihe Ubuyapani, Amerika na Koreya y’Epfo byakajije ubufatanye mu gushimangira mubya gisirikare no gukomanyiriza Koreya ya Ruguru.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yamaganye akomeje iki gikorwa, avuga ko ari “imyifatire y’urugomo”, kandi ko leta y’Ubuyapani yatumijeho inama nkuru y’igihugu y’umutekano.

Minisitiri w’Ingabo w’Ubuyapani Yasukazu Hamada yavuze ko Ubuyapani butazabura inzira iyo ari yo yose yo gushimangira umutekano harimo “ubushobozi bwo kurwanya” ibihugu byigira indakoreka nka Koreya ya Ruguru.

Umuvugizi w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano muri ONU, Adrienne Watson, yavuze ko ari “icyemezo giteye akaga kandi kititaweho” cyari “guhungabanya umutekano” mu karere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Uyu musore arakina n’umuriro nubwo nawe afite bombes atomiques.Narebe ukuntu Putin amerewe nabi muli Ukraine,nyamara yibitseho bombes atomiques nyinshi.Ukinisha intambara nta bwenge aba afite (wisdom).Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button