Imikino

Kung-Fu Wushu: Hatangijwe amajonjora ategura isozwa rya shampiyona

Mbere y’uko hasozwa shampiyona y’uyu mwaka mu mukino wa Kung-Fu, hatangijwe amajonjora mu makipe yo mu Mujyi wa Kigali.

Imyiyereko niyo yasoje aya majonjora

Urugaga rw’Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda [RKWF], ryangije imikino y’amajonjora itegura imikino isoza umwaka muri uyu mukino [Kung-Fu Wushu Edition 2022].

Aya majonjora yabaye ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, abera mu Mujyi wa Kigali mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Amakipe 11 agizwe n’abakinnyi 31 niyo yitabiriye aya majonjora yakinywe kuva Saa yine z’amanywa kugeza Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri aba bakinnyi, harimo abakobwa bane n’abahungu 27. Muri iri jonjora, ryosorejwe mu myiyereko [Taolu], hatsinda abahungu 11 n’abakobwa batatu.

Muri Sanda [Kurwana], hatsinze abagabo 13. Amajonjora azakurikira azabera mu Akarere ka Rubavu tariki 9 Ukwakira 2022, mu kigo cy’urubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle.

Bati tumuhe angahe??
Abari bashinzwe kwandika amanota 
Umuyobozi w’Urugaga rw’umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc
Abayobozi bari baje muri aya majonjora
Byose biba birimo
Kung-Fu Wushu ibamo imyiyereko iryohera amaso
Mu myiyereko haba harimo byose
Abaje kureba aya majonjora baryohewe
Buri wese yiyeretse abaje gukurikirana amajonjora
Abiganjemo abakiri bato bari baje kwihera ijisho

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button