Umunsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere, wasize ikipe ya Police FC yongeye gutakaza amanota nyuma yo gutsindwa na Gasogi United, mu gihe APR FC yakuye amanota atatu kuri Rwamagana City.
Kuri iki Cyumweru nibwo hakinywe indi mikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Amakipe ytwa makuru, yose yatsinze uretse Police FC itaramenya icyo ishaka.
Mu mukino wabereye mu Akarere ka Ngoma, ikipe ya APR FC yatsinze Rwamagana City.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ntabwo yari yiteguye kuza gutakaza amanota n’ubwo Adil Erradi uyitoza, yari yakoze impinduka mu bakinnyi be basanzwe babanzamo.
Ibitego bya APR byatsinzwe na Ishimwe Christian ku munota wa 25, Nizeyimana Djuma ku munota wa 67 na Niyigenda Clèment watsinze icy’intsinzi.
Gusa ntabwo Rwamagana yacitse kuko yakomeje gukina ishaka kwishyura ikanatsinda, ariko biyiviramo kubona ibitego byatsinzwe na Jordan na Joshua. Bisobanuye ko yatsindiwe iwayo ibitego 3-2.
Mu gihe i Rwamagana hari ibyishimo bya bamwe, niko i Kigali Police FC yahuye n’amajye nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0 byatsinzwe na Kaneza Augustin na Rugangagazi Prosper.
Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, imaze gutsindwa imikino itatu yose ya shampiyona imaze gukina, gusa ibitse umukino w’ikirarane izakinamo na APR FC imaze kugira atandatu ku yandi ikaba inafite imikino ibiri y’ibirarane izakina na Police FC na Bugesera FC.
Indi mikino yabaye:
Musanze FC 2-1 Espoir FC
Rutsiro FC 1-2 AS Kigali FC
Kiyovu Sports 1-2 Sunrise FC
Mukura VS 2-3 Gorilla FC
Bugesera FC 3-1 Étincelles FC
Marines FC 2-3 Rayon Sports
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye