Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida wa Centrafrica yasangiye ifunguro n’abasirikare b’u Rwanda

Ku wa Gatandatu, Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda bariyo mu bikorwa byo kurinda amahoro.

Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda

Nibura abagera kuri 200 barimo abasirikare bakuru n’abafite amapeti yo hagati bari muri icyo gikorwa cyabereye ku rugo rwa Perezida mu karere ka Damara.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda ruvuga ko muri uko gusangira iryo funguro ry’umugoroba, abasirikare b’u Rwanda bagaragaje imbyino za Kinyarwanda, ndetse habaho imyiyereko itandukanye.

Perezida Faustin Archange Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame ku bufatanye n’inkunga yatanze kugira igihugu cye gitekane.

Col Egide Ndayizeye ukuriye ingabo ziri muri Central African Republic, yashimiye Perezida Touadéra kuba yabakiriye, ndetse Ashima ubufatanye buri hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’aba Central African Republic mu kugarurayo amahoro.

Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda

U Rwanda na Central African Republic bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare, uretse abasirikar eb’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN, MUNISCA, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare kabuhariwe ku rugamba kugira ngo bakumire inyeshyamba za CPC zari zigambiriye kuburizamo amatora mu mpera z’umwaka wa 2021.

Uku gusangira kwa Perezida Faustin Archange Touadéra n’abasirikare b’u Rwanda, kubaye mu gihe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Central African Republic, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Freddy Sakama kuri iki cyumweru yasoje uruzinduko yarimo mu Rwanda.

Uruzinduko rwe rwari rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano.

Brig Gen F Sakama n’abo bari kumwe basuye ibiro bikuru by’ingabo z’igihugu, n’ibigo bitandukanye bya gisirikare, bakora inama zitandukanye

Banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

AMAFOTO Y’URUZINDUKO RWA BRIG GEN Freddy Sakama MU RWANDA

ISOOKO: MoD website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Kabisaa ingabo zacu zirakomeye pe imyitozo,discipline gukora kinyamwuga .Aho RDF igeze harashimishije.mukomereze aho

  2. REBA IBKORWA BY`INGABO NYANGABO UREKE RDC IBONA RDF KURI BOARD YA MOZAMBIQUE NA RDC NGO BAJE KUBATWARA UBUTAKA HHHHHAAA BIRASEKEJE UBUTAKA BWA CONGO SE BUJYAHE, KO MWAVUZE KO KA RWANDA MUZAKOMEKS KURI CONGO MWARETSE MGATEGEREZA IKIZABA.HAAAA ARIKO MWIFUZA IBITAZABA KOKO GUSA RDF IYO MUBONYE NUMWE MURATITIRA NONE NGO MUZOMEKA KUGIHUGU CYANYU? NTIMUKIBESHYE REBA AHANDI IBYO ZIKORA AHUBWO, IBIKORWA, IBIGAMBO BIKE KUKO NTIBYUBAKA. MUZAVUGISHWA MPAKA MWARETSE M23 IKABATIMBAGURA NABO MWAHURUJE BOSE, REBA IZO MBONERAKURE NGO ZIJE KURWANA NA M23, KUBARUNDI 600 BAJE AHO MUZABARE ABAZASUBIRAYO BAZAKUBITWA BIYANGE KUKO NABO NIKIMWA NA FARDC SINZUKO BABAZANYE MU GISILIKARE MWAGIYE MUBANZA KWIGA ICYO MUGIYE GUKORA?GUSAHURA IBITOKI BYABATURAGE TU NICYO MUZI, INGABO Z`IGIHUGU KWERI MUGASAHURA IBYO MUTAHINZE?BIRABABAJEEE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button