Inkuru NyamukuruMu cyaro

Musanze: Habaye inama y’igitaraganya nyuma yo “kurwanya” abakozi ba RIB

Ubuyobozi bwasabye abaturage kubaha abashinzwe umutekano nyuma y’uko abaturage basagariye umwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bakamwambura pistolet n’ibindi yari afite.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Mu masangano y’umurenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, n’umurenge wa Cyabingo  mu Karere ka Gakenke, ku itariki ya 28/09/2022 mu gishanga cya Cyambogo gihuriweho n’iriya mirenge, abaturage bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe basagariye abakozi ba RIB.

Ubwo abakozi ba RIB batatu bari baturutse i Kigali, ndetse n’umukozi ushinzwe ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, bari bagiye mu gikorwa cyo kugenzura abacukura muri icyo gishanga, bakihagera abo bacukuraga bahise babarwanya.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abacukuraga amabuye mu kurwanya abo bakozi ba RIB, bavuga ko baje kubabuza gucukura, batemye umwe mu bakozi ba RIB bamwambura pistolet, na telefoni yari afite ndetse n’amapingu.

Imbunda yaje kuboneka mu masaha y’umugoroba.

Ku wa 29/09/2022 guhera saa munani (14h00) muri Centre ya Ngambi habereye inama igitaraganya irimo abayobozi b’inzego za Leta n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intera n’Uturere.

Mayor w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yagaragarije abaturage ko ibikorwa by’urugomo, no kurwanya inzego z’umutekano bigayitse bidakwiriye kuranga umunyarwanda w’iki gihe.

Yashoje asaba abacukura amabuye muri kiriya kinombe kutazahirahira basubira yo  na rimwe.

Lt Col Gatabazi Celestin yihanangirije abaturage kutazasubira ibikorwa bigayitse birimo no gutinyuka inzego z’umutekano.

Yasobanuye ko abantu nka bariya bakwiriye gukurikiranwa, bagafatwa bakaryozwa ibyo bakora.

Yasabye abaturage gutanga intonde z’abantu bose bazwiho urugomo kugira ngo ku bufatanye bazafatwe babibazwe, hanyuma abaturage bazima babone umutekano.

Abaturage basezeranyijwe ko uzongera gutinyuka inzego z’umutekano azirwanya, hazakoreshwa imbaraga zikwiye.

Ku wa 29/09/2022 guhera saa munani (14h00) muri Centre ya Ngambi habereye inama igitaraganya irimo abayobozi b’inzego za Leta n’inzego z’umutekano

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 13

  1. ntawurwanya utmurwanije ese kuba ururwego rwumutekano bivuze guhutaza cg guhohotera rubanda namwemwitwaranabi

  2. Ahubwo,se uyu muntu wa RIB, jye ndumiwe. Ibintu ni 2, uyu mu polisi wa RIB, aritonda cyane hamwe n’abo bari kumwe, cg se habaye inkundura, polisi barayihoremesha ikizwa n’amaguru.
    Ababaturage ntibazi iby’amategeko namba. Kurwanya ufite imbunda wowe ukangisha inyundo n’umutarimba. Mujye mutinya akantu gacira urupfu;
    IBYO ARIBYO BYOSE BITWAYE NEZA.NI abo gushimwa ureke uyu wiyisi UKURI upfa guhuragura ibigambo.

  3. Ndumva aba baturage ari abo gushimwa pe kuko sinumva ukuntu umuturage aba ari gushakisha igitunga umuryango we ntawe yibye ntanuwo yambuye hanyuma ngo umubuze nkaho uri bumuhe ikimuramira.Aba bayobozi dufite ubu keretse uwajya abakubita abenshi muri bo ni ba bamporiki rwose bakeneye abantu nka safari

  4. Turacyafite abantu bagifite imyumvire nk’iyu yu wiyita ukuri kwemye afite ndumiwe,Cyakora wasanga ari wacukuraga amabuye y’Agaciro muburyo butemewe,cyangwa ari we wahaye akazi n’amabwiriza aba bakoze ayamahano,We nabo bakirikiranwe,ayo bivugisha abavemo.

    Gusa dushomye aba bakozi bari bari mukazi kabo bagakoze kinyamwunga
    Rwose baratojwe.

  5. Turacyafite abantu bagifite imyumvire nk’iyu yu wiyita ukuri kwemye afite ndumiwe,Cyakora wasanga ari we wacukuraga ayo mabuye y’Agaciro akabikora muburyo butemewe,cyangwa ari we wahaye akazi n’amabwiriza aba bakoze aya mahano,We nabo Bose bakurikiranwe, ayo bivugisha abavemo.

    Gusa dushimye aba bakozi ba RIB bari bari mukazi kabo bagakoze Neza kinyamwunga.
    Rwose baratojwe.

  6. wowe wiyita amazina atabaho ngo urajijisha ahubwo ufite ubwenge buke bungana nubwabo basazi urabashimye icyo utazi nuko imbwa yashyutswe ipfa imburagihe kurwanya umuntu ufite imbunda cyangwa kumushyigikira mwese muba muli zéro mubwonko kamenyero yenze nyina azamenyere bazamenyere izo nkunguzi

  7. Mbega weee!
    Turacyafite abantu b’injiji barwanya ubuyobozi?
    Turacyafite injiji y’injijuke ihangara ikandika isebya ubuyobozi buyiha amahoro n’umutekano usesuye?
    Ababishinzwe dufatanije, uyu agaragare nawe aryozwe ubu bwubahuke.

  8. Wowe wiyita UKURI KWEMYE imyumvire yawe iragaragaza ingirwa bwenge yawe uko igana cg se nawe ushobora kuba uri mubahohoteye bariya bakozi ba RIB. Gucukura amabuye y’agaciro bifite amategeko abigenga ntibikorwa mu kajagari. Abahohoteye bari bantu nibahanwe kandi ndashimira uburyo bitwaye

  9. Hari abantu bashakako igihugu cyacu kiba nka Kongo kbsa!!!
    Gucukura amabuye bigomba kuba byujuje amategeko.
    Ibi sibyo rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button