AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abashyigikiye Coup d’Etat batwitse ambasade y’Ubufaransa

Inyubako ya Ambasade y’Ubufaransa muri Burukina Faso yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa 01 Ukwakira, 2022, abayitwitse ni abigaragambije bashyigikira ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu.

Abaturage bigaragambya batwitse inyubako ya Ambasade y’Ubufaransa

Urubyiruko rushyigikiye umutwe washyizweho na Capitaine Ibrahim Traoré, Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration (MPSR), ni bo bigabije inyubako ambasade y’Ubufaransa ikoreramo baratwika, ndetse banamenagura ibirahuri.

Abaturage bashinja Ubufaransa guha ubuhungiro Lt Col Paul-Henri Damiba wahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare riyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré.

Ubufaransa ariko bwamaganye bwivuye inyuma iyo myigaragambyo igambiriye kwangiza ibikorwa byabwo muri Burkina Faso.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa bigambiriye kwangiza ibirango byabwo muri Burkina Faso budashobora kubyemera.

Itangazo risaba inzego zibishinzwe kurinda ibyo birango hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yagize ati “Umutekano w’abaturage bacu uri imbere y’ibindi byose. Twabahaye ibimenyetso by’uko bagomba kwitwararika, kandi bakuaguma mu ngo zabo kugera hatanzwe andi mabwiriza.”

Iri tangazo rivuga ko hagiyeho itsinda rishinzwe kwiga kuri ibi bibazo muri Ambasade, ndetse n’i Paris ikigo gishinzwe kwita ku bibazo ngo kirakurikirana ibirimo kuba.

Kuri uyu wa Gatandatu, i Ouagadougou humvikanye amasasu, amasasu abasirikare bafashe ubutegetsi bagashinja Lt Col Paul-Henri Damiba kuba we n’abamushyigikiye bashakaga kwisubiza ubutegetsi.

Lt Col Paul-Henri Damiba nta we uzi aho yarengeye, birakekwa ko yahungiye mu kigo cy’Abafaransa

ISOOKO:  Reuters

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button