ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAFOTO: Manizabayo Eric na Nzayisenga begukanye Gisaka Race

Mu isiganwa ry’amagare ryiswe Gisaka Race rikabera mu Akarere ka Kirehe, Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Nzayisenga Valentine, nibo baje imbere ya bagenzi babo.

Habanje isiganwa ryo gushaka impano z’abazi gukina umukino wo gusiganwa ku igare

Abakobwa n’abakiri bato (Junior ), bakoresheje inzira nk’iyo abakuru bakoresheje ariko bo bazengurutse inshuro 3 gusa aho kuba eshanu, abatarabigize umwuga bo bazengurutse mu Mujyi wa Nyakarambi aho bakoze ibilometero 10.5.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Kirehe bari barangajwe imbere na Meya Rangira Bruno n’abamwungirije.

Mbere y’uko isiganwa ritangira, ryabanjirijwe n’irindi ryo gushaka impano z’abakina umukino wo gutwara igare.

Saa nyine z’amanywa nibwo isiganwa ryatangiye ritangijwe na Meya, Rangira Bruno, maze abahatana batangira kunyonga.

Uhiriwe Byiza Rénus na Uwiduhaye, batorotse bagenzi babo nyuma y’ibilometero bike isiganwa ritangiye.

N’ubwo aba bakinnyi bombi basaga n’abasize bagenzi babo, inyuma yabo hari Byukusenge na Manizabayo Eric bavuye mu gikundi bajya gushaka Rénus na Uwihirwe ndetse biranabakundira babageraho.

Manizabayo Eric (Karadiyo) niwe watsinze nyuma yo gusiga abandi habura nk’ibilometero 10 ngo bagere Nyakarambi, maze azenguruka ari wenyine inshuro 5, yegukana isiganwa atyo.

Uhiriwe Byiza Rénus wakinnye wenyine uyu munsi, yaje ku mwanya wa Kabiri, Uwiduhaye wa Benediction Ignite aza ku mwanya wa Gatatu.

Mu Cyiciro cy’abakobwa mu bakuru, uwa mbere yabaye Nzayisenga Valentine, akurikirwa na Ingabire Diane wa Benediction, mu gihe Tuyishime Jacqueline bakinana yaje ku mwanya wa Gatatu.

Mu ngimbi, Tuyizere Hashim ukinira ikipe ya Les Ami Sportif yabaye uwa Mbere, Uhiriwe Espoir wa Nyabihu aza ku mwanya wa Kabiri, Nzamuye Thèogene wa Cine Elmay aza ku mwanya wa Gatatu.

Mu bangavu, Nyirahabimana Claudette yabaye uwa Mbere, akurikirwa na Umwamikazi Djazillah wa Les Amis Sportif, Uwera Aline wa Bugesera Cycling team yaje ku mwanya wa Gatatu.

Mu bakobwa basiganywe hashakwa impano, Rukundo Emmanuel yabaye uwa Mbere mu bato ahembwa imyenda n’inkweto zo gukinisha uyu mukino. Mu bakuru, Havugimana Emmanuel na Mukabikorimana Létitia, baje imbere buri umwe ahembwa igare.

Uko ibihembo byatanzwe:

Abakuru (abagabo): Uwa Mbere yahembwe ibihumbi 120 Frw, uwa Kabiri ahembwa 100 Frw, uwa Gatatu ahembwa ibihumbi 80 Frw.

Abakuru (abakobwa): Uwa Mbere yahembwe ibihumbi 100 Frw, uwa Kabiri ahembwa ibihumbi 80 Frw, uwa Gatatu ahembwa ibihumbi 70 Frw.

Mu ngimbi: Uwa Mbere yahembwe ibihumbi 80 Frw, uwa Kabiri ahembwa ibihumbi 70 Frw, uwa Gatatu ahembwa ibihumbi 60 Frw.

Abangavu: Uwa Mbere yahembwe ibihumbi 80 Frw, uwa Kabiri ahembwa ibihumbi 70 Frw, uwa Gatatu ahembwa ibihumbi 60 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iri siganwa ryabereye mu Akarere abereye Umuyobozi kandi ikibaraje inshinga ari ugutuma aka Karere gakomeza gutera imbere.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Murenzi Abdallah, yavuze ko gukomeza kwegereza Abanyarwanda umukino w’amagare, ari inshingano z’iri shyirahamwe abereye umuyobozi.

Yahageze ari uwa Mbere
Manizabayo Eric yahawe amafaranga ibihumbi 120 Frw
Amakorosi yakaswe karahava
Umwamikazi Djazillah yabaye uwa Kabiri mu bangavu
Ingimbi
Abatsinze mu Cyiciro cy’abagore
Abatsinze bose mu Cyiciro cy’abagabo
Ikipe ya Benediction Ignite bayoboye isiganwa umwanya munini
Nzayisenga Valentine
Nyirahabimana yatanze akazi uyu munsi
Diane wa Benediction Ignite
Byageze aho bamwe bacikaga igikundi umwe ku wundi
Akantu ko guhangana ko karimo
Abakunzi b’igare bo imihanda bari bayuzuye
Abari bafite inshingano bose muri Gisaka Race
Igikundi
Abasiganwe bakatiye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button