Inkuru NyamukuruMu cyaroUbuzima

Mu isi abarenga 18,000 buri mwaka bicwa n’indwara z’umutima – RBC

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, umunsi wabereye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu, inzobere mu buvuzi b’indwara z’umutima mu Rwanda, Prof. Mucumbitsi Joseph yavuze ko buri mwaka abarenga 18,000 ku isi, bapfa bazize indwara z’umutima.

Ku munsi mpuzamahanga w’umutima abaturage babanje Kwisuzumisha indwara zirimo izo umuvuduko w’amaraso, Diabete, n’umutima

Prof. Mucumbitsi Joseph Muganga w’indwara z’umutima mu Rwanda, avuga ko mu barenga ibihumbi 18 ku isi bapfa bazize indwara z’umutima, 75% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Avuga ko abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ari bo benshi bakunze kuba bafite n’indwara z’umutima.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwabaye mu mwaka wa 2012-2013 mu Rwanda bwagaragaje ko abantu bagera kuri 16% bari hagati y’imyaka 15-35 bari bafite indwara z’umutima.”

Iyi nzobere ku ndwara z’umutima avuga ko iyi mibare ishobora kuba yariyongereye, kubera ko abantu basigaye bipimisha.

Cyakora akavuga ko hari abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso batabizi ikamenyekana ari uko imitsi yo mu bwonko yacitse.

Yavuze ko kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga nyinshi, n’itabi bikurura indwara y’umuvuduko w’amaraso ifitanye isano n’indwara z’umutima.

Mucumbitsi yavuze ko indwara y’agapfura ku bana iyo yavuwe nabi ishobora gutera indwara z’umutima.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu kigo gushinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ntaganda Evariste avuga ko umutima ufite ibice byinshi birimo ibyumba, utudirishya dutuma amaraso adusubira inyuma n’imitsi, iyo igice kimwe cyanduye bigira ingaruka ku bindi bice bisigaye by’umutima.

Ati: “Kwisuzumisha hakiri kare nicyo gisubizo cyonyine.”

Professeur Mucumbitsi Joseph Inzobere akaba na Muganga w’indwara z’umutima avuga ko ku isi barenga 18000 bapfa bazize indwara z’umutima

Ntaganda yavuze ko abana barwaye gapfura bagomba kuvurwa hakiri kare bagahabwa imiti kugira ngo hato itaba intandaro y’indwara z’umutima.

RBC igaragaza kandi ko abantu bagera ku bihumbi 15 mu Rwanda bisuzumishije basanga bafite indwara z’umutima, bakaba bategereje kubagwa.

Mu Rwanda kandi abaganga b’inzobere bavura indwara z’umutima ku bana n’abakuru ni abaganga 9 bose hamwe.

RBC ikavuga ko kuba hakiri umubare mukeya w’abaganga bavura izo ndwara z’umutima ari imbogamizi ikomeye.

Prof Mucumbitsi yavuze ko icyuma kibaga umutima cyashyizwe muri Tanzaniya, kandi ibiciro byacyo bikaba bihanitse, yavuze ko hakwiriye gukorwa ubuvugizi kugira ngo abarwaye indwara z’umutima bavuye mu bihugu by’Umuryango w’Afrika y’iburasirazuba batange ikiguzi cy’amafaranga makeya.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima muri RBC Dr Ntaganda Evariste avuga ko Kwisuzumisha hakiri kare aricyo gisubizo cyonyine
Prof Mucumbitsi yasabye abana bato kujya bivuza indwara ya gapfura kuko iyo itavuwe neza ishobora gutera indwara z’umutima

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Musanze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button