Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, umuhungu wa Perezida Museveni n’umujyanama we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,yagaragaje ubutwari n’umurava, Maj.Gen Fred Gisa Rwigema yagaragaje mu kubohora u Rwanda.
Ibi abitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, ifatwa nk’izingiro ryo kubona umucyo ku Banyarwanda.
Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo bamwe mu banyarwanda bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo babohore igihugu cyabo, ubutegetsi bwariho.
Mu gitondo cyo kuri iyo tariki nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi.
Gusa ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yarishwe.
Icyo gihe byaciye intege mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.
Uretse Fred Gisa Rwigema mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, barasiwe i Ryabega mu Karere ka Nyagatare.
Urwibutso rwa Gen Muhoozi kuri Gen Rwigema ….
U Rwanda na Uganda bifitanye amateka akomeye kuko bamwe mu Banyarwanda bafashije iki gihugu kwirukana ingoma ya Idi Amin Dada.
Fred Rwigema ni umwe mu bafashije igisirikare cya Uganda cy’ubu, cyari kigizwe n’inyeshyamba za NRA, gufata ubutegetsi mu 1988.
Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.
Yagize ati “Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.”
Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW