Inkuru NyamukuruInkuru zindiUtuntu n'utundi

Muhanga: Umukecuru w’imyaka 87 yabyutse asanga abajura bamucucuye

Abajura bataramenyekana bitwikiriye ijoro batwara ibikoresho byo mu rugo rw’umukecuru witwa Kampire Mariane ufite imyaka 87.

Kampire Mariane yabyutse asanga abajura bamennye ibirahuri by’urugi, banatwaye iby’agaciro yari afite mu nzu

Byabaye mu Mudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.

Abajura babanje kumena ikirahuri cy’inzu ya Kampire Mariane, batwara televiziyo, gaz n’icupa ryayo yatekeragaho, amasafuriya, n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Déogratias avuga  ko abo bajura binjiye mu rugo rwa Kampire mu masaha atazwi ariko ari nijoro.

Uyu mukecuru ngo yakangutse asanga bamennye ibirahuri by’inzu, asanga ibikoresho by’agaciro byose babimutwaye.

Yagize ati: “Abo bajura ntabwo baramenyekana kugeza ubu, turacyashakisha.”

Niyonsenga yavuze ko  muri uyu mudugudu ubujura bumeze nabi, asaba abashinzwe irondo ko bongeramo imbaraga.

Bamwe mu batuye umudugudu wa Musengo bahamya ko ibisambo muri iyi minsi bimaze kuba byinshi, bakavuga ko hatabaye ingufu z’abashinzwe umutekano  ngo babahashye, ubujura bashobora gufata intera yindi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Aha hantu haravugwa ubujura buri munsi buri muturage arataka bigaragara ko byarenze ubushobozi bw’abaturage hakenewe imbara z’abafite mu nshingano umutekano. Nibatabare Kandi barashoboye turabizeye

    1. Nonec ko abajura babafunga bagasa nakabagiye mumahugurwa barangiza bakabarekura urumva aho batakwiba arihehe?mbona ikibazo cy,abajura na Reta cyarayicanze gusa impamvu nuko urubyiruko ntamirimo ifatika rufite bigomba gutekerezwaho nababishinzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button