Imikino

AMAFOTO: Rayon Sports yasuye ikigo cy’amashuri abanza i Rubavu

Abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, basuye ikigo cy’amashuri abanza cya Groupe Scolaire Muhato kiri mu Akarere ka Rubavu.

Rayon Sports yasuye abanyeshuri bo ku kigo cya GS Muhato

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo gukundisha abakiri umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.

Ubwo Rayon Sports yasuraga iki kigo, yagaragarije urugwiro abanyeshuri ndetse nabo bagaragaza ko bishimiye gusurwa n’abo bajyaga bumvira kuri radio.

Uretse gusura iki kigo cy’amashuri, yanabahaye imipira yo gukina umupira w’amaguru.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yageze mu Akarere ka Rubavu kuwa Gatanu tariki 29 Nzeri 2022.

Iyi kipe yajyanye abakinnyi batarimo kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Élie n’umunyezamu Ramadhan Kabwili.

Umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzahuza Marines FC n’iyi kipe ya rubanda, uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 kuri Stade Umuganda saa Cyenda z’amanywa.

Perezida wa Rayon Sports, Ltd Uwayezu Jean Fidèle yagaragarije abana ibyishimo
Baririmbye ‘Rayon ni wowe dukunda’
Aba bana bahawe imipira yo gukina

AMAFOTO@ Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button