AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Ebola ntizatuma ubuzima buhagarara – Museveni

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko atazigera ategeko ko ingendo ziharagara, cyangwa ibindi bikorwa by’ubuzima ntibikomeze kubera Ebola.

Yoweri Museveni yagejeje ijambo ku baturage ba Uganda ku wa Gatatu nijoro

Yavuze ko ahamiriza abatuye Uganda ko Leta yabo ifite ubushobozi bwo guhangana na Ebola ikayikumira

Ati “Nta mpamvu yo guhagarika guhumeka, nta bwoba, nta kubuza urujya n’uruza, cyangwa gufunga ahantu nyabagendwa nk’amashuri, amasoko, insengero n’ahandi, nta mpamvu ifatika.”

Yavuze ko abakozi bashinzwe ubuzima bazakora ibishoboka bagakumira Ebola, ibintu bigakomeza kugenda neza

Ati “Ndasaba abantu gufatanya n’abashinzwe ubuzima, bakagaragaza buri muntu wese ugaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Ebola.”

Inzego zishinzwe ubuzima muri Uganda, zitangaza ko abantu 31 byemejwe ko banduye Ebola ifite inkomoko muri Sudan.

Abanduye barimo abakora mu rwego rw’ubuzima batandatu, barimo abaganga bane, ushinzwe gutera ibinya n’umunyeshuri wiga ubuvuzi.

Perezida Museveni mu ijoro ryo ku wa Gatatu yasabye abanya-Uganda kwirinda kwegera umuntu uva amaraso, ucibwamo, cyangwa uruka kugira ngo bataba bakwandura.

Museveni yanasabye abaturage kwirinda kuramukanya bahana ibiganza, anavuga ko bagishakisha uko bakingira abaturage iki cyorezo cya Ebola, cyamenyekanye bwa mbere tariki 06 z’ukwezi kwa munani 2022.

Uganda yari imenyereye Ebola yo mu bwoko bwa Zaire, ikunze kwibasira Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button