Imikino

Ferwafa yahaye impano Ishyirahamwe rya ruhago muri Maroc

Nyuma yo gusoza umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] w’iminsi cumi n’umwe yari yagiriye muri Maroc, mbere yo kugaruka Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryahaye impano Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.

Mbere yo kugaruka mu Rwanda abakinnyi, abatoza basangiye na Amb. Nyiramatama Zaina

Tariki 17 Nzeri 2022, nibwo Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc gukina imikino ibiri ya gicuti, aho byari biteganyijw ko izakina na Guinée Equatorial na Maroc ariko bikaza kurangira umukino iwukinnye na St. Éloi Lupopo yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere yo kugaruka mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yashyikirije impano Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Nyiramatama Zaina ngo nawe azayishyikirize Ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu.

Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, ribicishije ku rukuta rwa Twitter.

Bati “Mu gusoza umwiherero, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze iminsi ikorera muri Maroc, abakinnyi n’abandi bayigize basangiye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama.”

Bongeyeho bati “Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yamuhaye impano azashyikiriza Federasiyo ya Maroc.”

Ibi biraza byiyongera ku mubano mwiza Ibihugu byombi bisanzwe bisanzwe, biciye mu kugenderanirana kwa hato na hato.

U Rwanda rwanganyije 0-0 na Guinée Equatorial, rutsindwa na Lupopo 3-1.

Amavubi yahagurutse i Casablanca, baraca i Doha, bagere i Nairobi, behave berekeza i Kigali.

Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire ati iyi mpano uzayibaduhere
Ati mwarakoze mubyeyi
Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Maroc

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button