ImikinoInkuru Nyamukuru

Imbamutima z’Abakunzi b’Amavubi nyuma yo gutsindwa na Lupopo

Nyuma yo gutsindwa na St. Éloi Lupopo ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Abanyarwanda bongeye kugaragaza ko bababajwe n’uyu musaruro ukomeje kuba nkene uko iminsi yicuma.

Abakunzi b’Amavubi bakomeje kubabazwa n’umusaruro nkene wayo

Amavubi amaze iminsi mu gihugu cya Maroc, aho yari yagiye gukina imikino ibiri ya gicuti. Ubwo  yahagurukaga mu Rwanda, ikipe y’Igihugu yagombaga gukina na Guinée Equatorial na Maroc.

Umukino wa Mbere Amavubi yanganyije 0-0 na Guinée Equatorial ariko umukino wa Kabiri aho gukina na Maroc, akina na  St. Éloi Lupopo yatsinze u Rwanda ibitego 3-1.

Abanyarwanda batandukanye babicishije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bongeye gushengurwa n’umusaruro ukomeje kuba mubi kandi nta bimaze igihe.

Ababicishije ku rukuta rwa Twitter, bagaragaje agahinda kenshi, abandi bavuga ko uyu musaruro udakwiye kubazwa umutoza gusa.

Uwitwa Jack Sandro yagize ati “Nta kuntu uyu mutoza yakwikomereza akazinga utwe ko ntaho ataniye n’uwo yasimbuye hagashakwa undi?”

Uwitwa Akana k’Imana ati “Erega abatoza murabarenganya ubuse niwe wari kwishakira ibihugu bakina?! njye nibaza nka ministere ishinzwe sports umunsi ku wundi bakora iki kuburyo badashobora gukurikirana ibikorwa by’ikipe y’igihugu?!”

Karake Prosper ati “Cyakora mwikojeje mubihugu biranga muma club naho murakubiswe ubu mugiye kwerekeza hehe? Mukoze agahigo kw’lsi nzima pe! Gusa ibi byose mukwiye kubazwa ukuntu ikipe y’Igihugu muyigaraguza agati bene aka kageni. Gusa biteye agahinda.”

Uwitwa Placide ati “Muteye ……? Nigute mukubitwa na club ? Ayamavubi yewe nzabandora.”

Nenesi Iki ati “Mutwereke n’abatsinze ibitego bya Lupopo nibo nshaka kwirebera muve muruwo mwanda wanyu.”

Uwitwa Maguru Yasarwaya ati “Aba ntitubazi abo tuzi ni Amavubi yakinnye agatsinda naho ababo ntibakaze kuduhagiraho mwabona abana badakora le montada naho ibindi byo.”

Uwiyise Ka Virunga Kumukara ati “Kutajya gusesagura udufaranga tw’Abanyarwanda ngo muragura abanyamahanga ikibazo ntago ari abakinnyi babuze ahubwo n’imikorere mubi nabayobozi babanyenda gusa.”

Uwitwa Ndasekeje ati “Birababaje no gunsindwa na club yo mu kindi gihugu Kandi biranagayitse.”

MBrian ati “Yakoyo wee ni ubwambere ikipe y’igihungu itsindwa na club and then u just posting it.”

Uwitwa Ji yagize ati “Carlos nahambire. Ntano kubitekerezaho ukundi, niyihute. Njye angeze habi ntacyo yatugezaho.”

Mutabazi ati “Ariko muba mukosoma Igihugu mwagiye mwigumira mu ma club yanyu mukareka gusetsa imikara muranze muragayitse kweli!”

Mr Rock ati “Erega hahindutse icupa gusa naho umuvinyu ni wawundi.”

Uwitwa Muna Ni décevoir ati “Qst: Imburamukoro cg imburamumaro Niki??? Answr: Amavubi.”

Umva shumi yagize ati “Ese ninde wagiye gufata national akayihuza na club ubundi karaha byose bizambira byigeze bibaho.”

Théoneste ati “Ariko nkubu muba uziko mwisebya mwenyine cg nigihugu cyose cyakora nabayobozi ba ferwafa bakwiye kuzinga bikizingika.”

Uretse aba berekanye ko bababajwe n’uyu musaruro nkene, abandi Banyarwanda bakomeje kugaragaza ko abashinzwe gutegura Amavubi bakwiye kugira ibyo bahindura hagashakwa umusaruro mwiza uzatuma Abanyarwanda bongera kumwenyura.

Ntibajya bayatenguha ariko ibyishimo bikomeje kubura
Miss ari mu bakunzi Abakunzi b’Amavubi bayihebeye ariko akumbuye ibyishimo
Abakunzi Abakunzi b’Amavubi bakumbuye ibyishimo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button