François Hollande wahoze ayobora u Bufaransa mu rugendo rugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye ko hoherezwa ingabo nyinshi z’amahanga kurasa imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.
Ku wa mbere nibwo François Hollande n’umufasha we bageze i Kinshasa yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili na Ambasaderi w’u Bufaransa,Brune Aubert.
Ku wa kabiri yahise yerekeza i Bukavu yakirwa na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo,Théo Ngwabidje ku kibuga cy’indege cya Kavumu, ashimangira ko umubano uhagaze neza hagati y’Ubufaransa na RD Congo.
Uwahoze ari perezida w’Ubufaransa yagaragaje ko yishimiye kubona harafashwe ingamba zikomeye zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
François Hollande yasabye kandi ko hababo kohereza izindi ngabo nyinshi z’amahanga muri Congo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta niza MONUSCO kugira ngo barase imitwe y’inyeshyamba yajegeje ubutegetsi bwa Congo.
Hari amakuru ataremezwa n’impande bireba avuga ko hari abasirikare b’u Bufaransa bamaze gutegurwa bazoherezwa i Bunagana gufasha mu kwirukana umutwe wa M23 wigaruriye kiriya gice cy’ubutaka bwa Congo.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Nzeri, François Hollande arahura na Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018, uyu Mukwege ari mu begeka ibibazo bya RD Congo ku Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ndibariza François Hollande.Hali ingabo nyinshi zirenze ibihumbi 20 bya UN bimaze imyaka irenga 21 muli DRC?? Ntabwo umuti w’ibibazo ari intambara. Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
iyo bavuga kwirukana M23 wibaza aho bazayijyana M23 nabanyeCongo ingabo. nyinshi sizo zitsinda urugamba ingero zirahari M23 ntirusha umubare igisilikare cya RDC RPF ntiyarushaga ex Far ingabo wongereho niza bafaransa niza Zaïre icyo gihe zitwaga Faz abanyamerika muli IRAC muli Afghanistan ntibigeze batsinda urugamba abafaransa muli biriya bice bya za Mali nahandi ntaho bigeze batsinda nahamwe Congo hali ingabo za Congo Monuc Ukraine Tanzanie Fdrl nizindi imyaka 20 ntacyo bashoboye nizindi ntacyo zizashobora bamwe gusa bazaza bazabireyo mumasanduka ikibazo cyo ni icya politiki no kwizirikaho abicanyi ali nabyo nyirayazana none uwo nawe utagifite ijambo aravuga ubusa Mukwege iyo ashaka ibyinjiji zimuha ntasobanura abica nabafata kungufu abagore nabana ali bande ni Fdrl ni Fardc kandi ubujiji bwabo bose abo ntanumwe uvuga Fdrl yabateje akaga cyakora Kisekedi we abona ko ali abantu beza bo kubana nabo nizize imyaka 50 zizaba zisimburana ntagisubizo
Uyu Hollande iyo yerura ko aje gushaka amabuye muri DRC ntacyo byari gutwara naho ibyo kwirukana M23 iwabo byabahenda incuro nyinshi. Ngaho abafaransa nibaze turebe ko ariya mashyamba atababera igifuranindi. Mu Rwanda bakoze Genocide, Mali na Republique centrafricaine babiba amacakubiri ariko agenda abagaragaza naho bagenda babirukana. Nibaze nziko M23 yabotesha umuriro mwiza cyane ko hariya harakonja.
Nanga intambara ariko iyi M23 ibakosoye byanshimisha.