ImikinoInkuru zindi

AS Kigali yahawe miliyoni zirenga 11 nk’agahimbazamusyi

Abakinnyi 25 b’ikipe ya AS Kigali, bahawe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 450 Frw kuri buri umwe nyuma yo gusezerera ikipe ya ASAS Djibouti Télécom mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup].

Kalisa Rachid na bagenzi be bahawe agahimbazamusyi bari bemerewe

Tariki 18 Nzeri 2022, nibwo ikipe ya AS Kigali yahaye ibyishimo Abanyarwanda nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo mu gihugu cya Djibouti, ikanayisezerera muri CAF Confederation.

Igitego cya Kalisa Rachid ku munota wa 67, nicyo cyahesheje abakinnyi agahimbazamusyi. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko buri mukinnyi wa AS Kigali yari yemerewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 450 Frw.

Kuwa Gatanu wa tariki 16 Nzeri 2022, nibwo aba bakinnyi bahawe agahimbazamusyi kabo nk’uko bari babyemeranyije n’ubuyobozi. Abagahawe ni 25. Bivuze ko amafaranga ubuyobozi bwatanze angana na miliyoni 11 n’ibihumbi 250 Frw.

Si ubwa Mbere iyi kipe itanga agahimbazamusyi gatubutse kuko ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro, buri mukinnyi yahawe ibihumbi 900 Frw.

Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ihita ikatisha itike yo kuzakina mu ijonjora rya Kabiri na Al Nasry yo muri Libya.

Abakinnyi ba AS Kigali bategereje agahimbazamusyi kadasanzwe bemerewe (Audio)

Ubuyobozi bwa AS Kigali ntacyo budakora
Abakinnyi ba AS Kigali baramwenyura nyuma yo guhabwa ibihumbi 450 Frw buri umwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button