Ba ofisiye 20 ba RDF, n’abo muri Polisi bakoresha Ururimi rw’Igifaransa batangiye amahugurwa yo gukumira no kwirinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.
Abasirikare bakuru 10 n’Abapolisi 10 bakoresha Igifaransa batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo gukumira no kwirinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana nk’abasirikare, kubera ingaruka bibagiraho bo ubwabo, imiryango yabo n’ibihugu byabo.
Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2022 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), RPA, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ikigo cya Dallaire kita ku bana, amahoro n’umutekano na Kaminuza ya Dalhousie yo muri Canada.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko azababera umwanya wo kongera ubumenyi bwabo ndetse no kubusangiza abandi ku buryo aho bazajya hose bizabafasha kurinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bifashishije ubumenyi bazahungukira.
Lt Col Innocent Nkubana ni umwe muri bo, yagize ati “Aya mahugurwa aradufasha kumenya neza uburenganzira bw’abana, cyane cyane nko ku iyinjizwa n’ikoreshwa mu mirimo ya gisirikare kuko birabangiza cyane.”
Yavuze ko bene bariya bana baba bakiri bato bataramenya kwifatira ibyemezo.
Ba Ofisiye bazamenya uburyo bwo gufasha bariya abana burimo kuganiriza ababyeyi babo kugira ngo na bo bigishe abana babo ububi bwabyo.
IP Calice Muhawenimana, na we yagize ati “Aya mahugurwa tuyitezeho ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano tuzaba twahawe, haba mu butumwa bw’amahoro ndetse na bagenzi bacu twiteguye kuyabasangiza, kuko umumenyi nk’ubu buba bukenewe mu buzima bwa buri munsi.”
Yakomeje agira ati “Kurinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu mirimo ya gisirikare, ni ukurinda ubuzima, ni no kurinda ejo hazaza h’ibihugu byacu, cyane cyane ahaba hari imvururu n’intambara.”
Col Duffour Nicolas, Defense Attache muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda nk’abazatanga aya mahugurwa, avuga ko bizababera umwanya mwiza wo kurushaho kumva neza ibibazo byugarije abana binjizwa n’abakoreshwa mu gisirikare ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kubikumira no kubirwanya.
Kuba aya mahugurwa ari gutangwa mu rurimi rw’Igifaransa ngo bizafasha abayahabwa kuzaba bategurwamo abarimu bazigisha abandi baba bategurirwa kujya mu butumwa, kandi ko na bo igihe bazaba boherejwe mu butumwa bizabafasha kurengera abana no kubasha kuvugana n’abo bazaba bakorana nk’uko Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro abivuga.
Yagize ati “Kugira ngo ikibazo cy’iyinjizwa n’ikoreshwa mu ngabo kw’abana gikemuke, bisaba kumenya ikibitera no gusesengura igishobora kuba cyakorwa, aba rero birabafasha kugira ubwo bumenyi mu rundi rurimi rushobora no kuba rukoreshwa aho handi bityo babashe kuvugana n’abana baba barashowe muri ibyo bikorwa, ababyeyi babo ndetse banabagire inama y’icyakorwa.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Icyitegererezo cya Dallaire Ishami rya Afurika, Rtd Maj Gen Ferdinand Safari asaba abahawe ayo mahugurwa kubyaza umusaruro ubwo bumenyi kuko usanga ahenshi bukenewe mu gutanga ihumure n’ituze.
Yagize ati “Nk’uko mubizi urubyiruko niyo mizero yacu iyo batakaje amahirwe bitugiraho ingaruka, aba twigisha rero turabasaba kubyaza umusaruro aya masomo kuko bazayifashisha mu kwigisha abandi no mu kuganiza ababyeyi, abana cyane cyane abakobwa kuko usanga nk’ahari imvururu akenshi usanga baragiye kugirwa abacakara bagahohoterwa.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko ku Isi habarurwa abana barenga miliyoni 62 bakuwe mu byabo n’imvururu n’intambara muri bo harimo abahitamo kwishora cyangwa gushorwa mu bikorwa bya gisirikare n’iby’ubugizi bwa nabi bakiri bato bikabaviramo n’ubwihebe.
Amategeko mpuzamahanga agenga intambara arengera abasivile, abagore, abana, abarwayi, abasirikare bamanitse amaboko n’abamugariye mu mirwano yerekana ko kubashora mu mirwano, kubahohotera no kubica bigize ibyaha by’intambara kandi bihanwa n’amategeko bityo bakwiye kurengerwa.
Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA