ImikinoInkuru Nyamukuru

Amagare: I Kirehe bagiye kubona Gisaka Race

Nyuma y’imyaka icyenda nta gare babona, abanya-Kirehe bagiye kumwenyura babona isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Gisaka Race’ rizabera muri aka Karere mu ntangiriro z’Ukwakira 2022.

Bugesera Cycling Team iri mu zizitabira Gisaka Race

Guhera mu 2013 ubwo hacaga Tour du Rwanda, mu Akarere ka Kirehe nta rindi rushanwa ry’igare ryigeze rikinirwa muri aka Karere.

Gusa nyuma y’iyo myaka icyenda, abakunzi b’uyu mukino muri aka Karere bagiye kongera isiganwa ry’amagare rizaba kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022.

Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare (Ferwacy), ko i Kirehe hazabera rimwe mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2022 ryahawe izina rya ‘Gisaka Race 1st Edition.’

Iri siganwa ryateguwe biciye mu bufatanye bwa Ferwacy n’Akarere ka Kirehe, rizakinirwa mu mihanda yo muri aka Karere, aho abakinnyi  n’abakunzi b’uyu mukino bazaba bari kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gukunda Igihugu, usanzwe uba tariki 1 Ukwakira, hazirikanwa umunsi Ingabo zahoze ari iza RPA zatangirijeho inzira y’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.

Amakipe 18, asanzwe arimo 11 y’abanyamuryango ba Ferwacy yamaze kwemeza ko azitabira isiganwa, atatu yo mu cyiciro cya UCI Continentals ndetse n’andi ane yatumiwe. Harimo ibyiciro byombi [abagore n’abagabo] mu bakuze n’abatarengeje imyaka 18.

Amakipe azitabira nk’abanyamuryango arimo: Benection Club, Fly Cycling, CCA, Kigali CC, Kayonza Young Stars, Karongi, Bugesera CT, Les Amis Sportif, Nyabihu Cycling, Muhazi Cycling Generation na Cine Elmay, mu gihe aya UCI Continental ari Benediction Ignite, May Stars na ProTouch.

Ayatumiwe arimo: Musanze Cycling Team, Twin Lakes Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa.

Abasiganwa bazagaragara mu mihanda ya Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo, aho abagize icyiciro cy’abagabo bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 102,8 naho abo mu byiciro by’abagore n’ingimbi bo bakazanyonga igare ahareshya n’ibilometero 87,7.

Ubwo muri aka Karere haherukaga igare hari mu Ugushyingo 2013, ubwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2013, kahagurikiye i Nyabugogo kagasorezwa i Kirehe, kakegukwana na Thomson Jay Robert ukomoka muri Africa y’Epfo.

Muri shampiyona, agace gaheruka gukinwa kiswe ‘Kibugabuga Race 2nd Edition’ kakiniwe mu Akarere ka Bugesera, hatsinze Manizabayo Eric (Benediction Ignite) mu Cyiciro cy’abagabo, mu bagore hatsinda Tuyishime Jacqueline (Benediction Club), mu ngimbi hatsinda Tuyizere Hashim (Les Amis Sportif) mu ngimbi, mu gihe mu bangavu hatsinze Uwera Aline (Bugesera Cycling Team).

Abahungu bazaba barinyuka
Abakobwa nabo bazagaragara muri Gisaka Race

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button