Stade nini kandi zigezweho ni kimwe mu bigenderwaho kugira ngo igihugu gihabwe kwakira imikino y’igikombe cy’isi. Qatar ni yo izakira igikombe cy’isi cya 2022. Tugiye kugaruka ku bwiza bwa Stade zizakira iyo mikino.
1.LUSAIL ICONIC STADIUM
Lusail Iconic Stadium ni stade yafunguwe muri 2022, iherereye mu mujyi wa Lusail. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo inani (80,000) bicaye neza.
Iyi stade niyo nini mu zizakira igikombe cy’isi uyu mwaka, ikaba izakira imikino icumi, ni naho umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera.
2.AL BAYT STADIUM
Al Bayt Stadium ni stade yubatswe mu mujyi wa Al Khor. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo itandatu (60,000). Iyi stade izakira imikino icyenda mu gikombe cy’isi uyu mwaka. Harimo umukino ufungura irushanwa, ndetse n’umwe wa kimwe cya kabiri.
3.AL JANOUB STADIUM
Al Janoub Stadium ni stade yubatswe mu mujyi wa Al Wakrah ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).
Iyi stade yafunguwe mu mwaka wa 2019. Izakira imikino irindwi muri irushanwa. Yatangaje abantu beshi biturutse ku ishusho ifite, imeze nk’iy’igitsina cy’umugore.
4.AHMAD BIN ALI STADIUM
Ahmad Bin Stdium ni stade iherereye mu mujyi wa Al Rayyan. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2020. Iyi stade izakira imikino irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi.
5.KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM
Khalifa International Stadium yubatswe mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (45,000).
Iyi stade yafunguwe mu mwaka w’i 1976. Izakira imikino umunani mu irushanwa.
6.EDUCATION CITY STADIUM
Education City Stadium iherereye mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2020.
Iyi stade izakira imikino umunani mu irushanwa ry’igikombe cy’isi uyu mwaka.
7.STADIUM 974
Stadium 974 iherereye mu mujyi wa Doha. Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2021, izakira imikono irindwi mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.
8.AL THUMAMA STADIUM
Al Thumama Stadium nay o iri mu zizakira imikino y’igikombe cy’isi. Yubatswe mu mujyi wa Doha.
Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000). Yafunguwe mu mwaka wa 2021, ndetse izakira imikino umunani mu irushanwa.
Byakusanyijwe na MMUGIRANEZA Thierry, Umunyeshuri wiga Itangazamakuru n’Itunamanaho (Level 1 Journalism and communication) muri UR.
UMUSEKE.RW