Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame azasura Kaminuza izwi cyane muri Singapore

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, ategerejwe muri Singapore aho byitezwe ko azaganiriza abanyeshuri ba Kaminuza ya Nanyang Technological University.

Muri Kamena 2022 Perezida Paul Kagame akiriye i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Long

Kuri twitter, iyi Kaminuza yatangaje ko azaba ari kumwe n’umuyobozi wayo, Prof Subra Suresh.

Muri icyo kiganiro abanyeshuri bazaboneraho umwanya wo kubaza ibibazo imbonankubone Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.

Iyi Kaminuza Perezida Kagame azasura ni imwe mu z’ubushakashatsi muri Singapore, ikaba iya Kabiri imaze imyaka myinshi ishinzwe muri icyo gihugu isaga 40.

Kuri ubu ifite abanyeshuri bagera ku 31, 687 biga mu makoleji atandukanye arimo Engineering, Siyansi, Ubucuruzi, Ubuganga, Ubugeni ndetse n’ubumenyi rusange (Arts and social sciences).

Igira kandi n’uburezi n’andi mashami atandukanye.

 

Umubano w’u Rwanda na Singapore uremye…

Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Long, ni umwe mu bitabiriye inama y’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, CHOGM yabereye i Kigali.

Mbere gato y’uko asubira mu gihugu cye, yabanje kugirana ibiganiro na Perezida, Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko u Rwanda rwishimira intambwe ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze gutera.

Muri ubu bufatanye burimo  imikoranire  mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, imikorere y’amabanki, ubutabera, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong we yatangaje bwari ari ubwa mbere asuye igihugu cy’Afurika kandi avuga ko yishimiye kuganira n’u Rwanda kugira ngo  imikoranire irushijeho gutera imbere.

Yvuze  ko Singapore nubwo iri kure y’u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange ariko ngo ni igihugu gikorana n’Afurika cyane.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Muri Kanama 2021

Leta y’u Rwanda n’iya Singapore byasinyanye  amasezerano y’ubufatanye yorohereza ishoramari by’umwihariko hagati y’imishinga n’ibigo by’imari byo mu bihugu byombi, yiswe “Financial Trade Corridor”.

Aya masezerano agamije ko ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda babasha kwaka inguzanyo mu bigo by’ishoramari byo muri Singapore  n’abaho bashobore kuzaka mu byo mu Rwanda.

Mu 2016  nabwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu bijyanye no guteza imbere imyubakire mu Rwanda.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button