AmahangaInkuru Nyamukuru

RDC: Abasirikare 11 barimo aba Koloneli babiri basabiwe igihano cy’urupfu

Abasirikare 11 barimo Abakoloneli babiri b’ingabo za FARDC basabiwe igihano cy’urupfu bazira kwica abashinwa babiri bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo.

Abasirikare barimo aba Koloneli babiri ba FARDC basabiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa mbere, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye igihano cy’urupfu kuri Colonels Mukalenga Shendeko na Kayumba Sumaili kimwe n’icyenda mu bo bareganwa, babiri muri bo bakaba baratorotse. Hasabwe igihano cy’igifungo cy’amezi 12 ku wundi musirikare witwa Eric Ezwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rwa Gisirikare ko Col Mukalenga Shendeko na Col Kayumba Sumaili aribo bacuze umugambi mubisha wo kwica bariya bashinwa bakabambura n’ibyo bari bafite.

Aba basirikare bakuru ngo nibo bateguye igitero cyo ku wa 17 Werurwe 2022 cyagabwe ku modoka zari ziherekeje aba bashinwa ahitwa Irumu muri Ituri.

Ni igitero cyari cyateguwe neza, aba bakoloneli bahurije hamwe abasirikare umunani barimo babiri bahunze n’umusivili umwe maze bica abo bashinwa banabambura utubati tune twa zahabu n’amadorali 6000$.

Iperereza ryemeje ko abaregwa cumi na babiri barimo babiri batorotse bakurikiranyweho “Ubwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi” nk’uko inyandiko y’ibirego ibigaragaza.

Muri DRC, igihano cy’urupfu kiratangwa buri gihe ariko kigahinduka igifungo cya burundu.

Iburanisha ritaha riteganijwe ku wa gatatu, nk’uko byatangajwe na Colonel Dienga Akelele, perezida wa mbere w’urukiko rwa gisirikare rwa Ituri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button