Inkuru NyamukuruUbutabera

Shikama watsimbaraye kwimuka “Bannyahe” yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga Shikama Jean de Dieu wahoze utuye muri Kangondo mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu Rukiko ntiyari ahari.

Urukiko rwategetse ko Shikama afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kumvikana ku mbuga nkoranyambaga agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abari batuye Kangondo ahazwi nka “Bannyahe”.

Mu iburanisha riheruka kuwa 22 Nzeri 2022,Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Shikama bushingiye ku majwi yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru.

Bwavuze ko Shikama Jean de Dieu mu majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo yavugiye  ku Kabaya mu 1992.

Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.

Bwavuze ko bukurikije amagambo, uburyo bworoshye bwo gukumira ibyo Shikama yavuze ari uko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko mu gihe yaba afunzwe atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko indi mpamvu butanga yatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha Shikama Jean de Dieu akekwaho.

Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Shikama yari yasabye urukiko kurekura umukiriya we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Inteko y’umucamanza ndetse n’umwanditsi kuri uyu wa mbere  yategetse ko afungirwa muri gereza ya Nyarugenge iminsi 30 y’agateganyo.

Ni mu gihe afite iminsi itatu gusa yo kuba yamaze kujurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Yaba ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse na Shikama ubwe , ntibagaragaye mu rukiko.

Shikama Jean de Dieu akekwaho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda no kugumura abaturage.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button