AmahangaInkuru Nyamukuru

DRC: Abakomando 200 ba Kenya bahawe misiyo yo kwirukana M23 mu bice yafashe

Ingabo za Kenya zisaga 200  kuri uyi wa mbere zamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu birimo no kwirukana M23 mu bice yigaruriye.

Ingabo za Kenya ziri muri Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo

Iri tsinda ryAbakomando kabuhariwe byitezwe ko rizamara amezi atanu muri ibi bikorwa aho rizafatanya n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye,MONUSCO

Nyuma y’icyo gihe, zizakomeza gukorana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye mu guhashya inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuwa 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu nama yabereye i Nairobi. yiga ku mutekano muri Congo, bemeje ko muri Congo hajyayo umutwe udasanzwe uhuriweho wo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo irimo na M23.

M23 yo ikomeje gutsimbarara ndetse magingo aya imaze kwigarurira ibice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Bunagana,Ituri,ndetse n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na M23.

Izi nyeshyamba zishyirwa mu majwi guhabwa imbaraga n’uRwanda, ibintu uRwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Umuyobozi wungirije w’ingabo muri Kenya ,Lt Gen Francis Ogolla at Embakasi Garrison , yatangaje ko  izi ngabo zisaga 200 zigiye kuba intangarugero no kuzamura ibendera ry’igihugu, bakora kinyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo.

Yatangaje ko yizeye ko zizakorana neza n’iza MONUSCO.

Yagize ati” Mu myaka yashize  Kenya yohereje ingabo ahantu hatandukanye mu kugarura amahoro kandi bitwaye neza, mu ishyaka ndetse n’ibunyamwuga. Ubwo mugiye, murinde isura ya Kenya atari uko muhagarariye igisirikare ahubwo mwibuke ko ari igihugu.”

Ukuriye iri tsinda ry’ingabo, Lt Gen Peter Njiru, yatangaje ko abashyigikiye ndetse abasaba kuzakorana neza n’izindi z’amahanga ziri muri ubu butumwa.

Izi ngabo zigiye gukorana n’iz’umiryango w’Abibumbye MONUSCO, mu kurinda abasivile, abayobozi bakuru b’imiryango y’Abibumbye ndetse no guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Kenya isanzwe ifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ahantu gatandukanye.

Kuva mu 1979 izi ngabo zari muri Rhodesia(Zimbabwe ) y’ubu  mu bikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cyari cyaribasiwe na bagashaka buhake.

Kuri ubu iki gihugu gifite ingabo muri Somalie na Congo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button