Gicumbi: Ku Cyumweru, abaturage basanze Vuguziganya Dieudonné w’imyaka 35 mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, uyu yari umuyobozi w’ishuri ribanza, EP Karambo.
Vuguziganya Dieudonné yapfiriye aho yari acumbitse, mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gitega, mu murenge wa Rushaki.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu, nyuma yaho nyakwigendera araye mu nzu ariko bwacya ntakingure.
Hiyambajwe inzego z’umutekano, bica idirishya basanga aranagana mu “ishuka yapfuye” (ni ko ubutumwa buhererekanywa mu nzego z’umutekano ku bageze aho byabereye bwa mbere buvuga).
Nsengimana Jean Damascene, umuyobozi uhagarariye ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, yadutangarije ko, uriya muyobozi w’ishuri yari yahanye gahunda n’abarimu ko bahura bagapanga gahunda zijyanye n’itangira ry’amashuri.
Ati “Baramutegereje baramubura, bajya kumushaka aho yacumbikaga, bakomanze basanga urugi rukingiye imbere, basunika idirishya ry’aho yararaga, babona ku gitanda nta we uhari, basunitse urugi rugwamo imbere basanga ari mu mugozi.”
Uyu muyobozi avuga ko Vuguziganya Dieudonné atari amaze igihe kirekire abaye Umuyobozi w’Ishuri, gusa ngo ubwo yatsindaga ikizamini muri Kamena 2022 yari yoherejwe i Kirehe mu Burasirazuba, ariko avuga ko ari kure.
Nsengimana Jean Damascene ati “Bari baramwohereje mu Karere ka Kirehe yanga kujyayo avuga ko ari kure, asaba REB n’Akarere turamufasha, aza aho ngaho kuko hari icyuho umuyobozi waho yagiye kuyobora segonderi (secondary school).”
Nyakwigendera wabaye umwarimu ku GS.Gitwe, ngo yari amaze igihe gito ashinze urugo, asize umugore n’umwana.
Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’urupfu rwe, hashyirwaho undi muyobozi w’ishuri w’agateganyo kugira ngo bazibe icyuho.
UMUSEKE.RW
Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.