Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ishobora kutazagaraga mu irushanwa ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge [RSB] rizahuza amakipe ane ya Mbere ya shampiyona y’umwaka ushize.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, byemeranyije gahunda yo gutegura irushanwa rigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda.’
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane arimo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, Kiyovu Sports yabaye iya Kabiri, AS Kigali yabaye iya Gatatu na Rayon Sports yabaye iya Kane.
N’ubwo iri rushanwa abariteguye bifuza ko rizakinwa n’amakipe ane ya Mbere, ariko haravugwa amakipe ashobora kutazaryitabira mu yabaye ane ya Mbere mu mwaka w’imikino ushize [2021/2022].
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ikipe ya APR FC ishobora kutazitabira iri rushanwa nyuma y’ubusabe bw’umutoza mukuru wayo, Adil Erradi Muhammed.
Mu gihe iyi kipe itakwitabira iri rushanwa, yahita isimburwa na Police FC yabaye iya Karindwi. Uretse APR FC kandi, haravugwa na AS Kigali iri gutegura shampiyona n’umukino wa Al Nasry yo muri Libya. Bivugwa ko iyi yahita isimburwa na Mukura VS.
Amakuru y’ibanze avuga ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize. Aya ni APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, Kiyovu Sports yasoje ku mwanya wa kabiri, AS Kigali ya gatatu na Rayon Sports ya kane.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ku wa 7-9 Ukwakira 2022 mu gihe nta mikino ya shampiyona izaba iri kuba.
Muri iki gihe ariko AS Kigali izaba iri mu mikino Nyafurika aho izacakirana na Al-Nasr yo muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 8 Ukwakira 2022.
APR FC yo yatangaje ko isubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere aho isanzwe iyikorera mu Murenge wa Shyorongi.
UMUSEKE.RW