Mu Mujyi wa Goma, haramukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bwa Gisirikare muri Kivu ya Ruguru, isaba iyirukanwa rya MONUSCO ku butaka bwa Congo ndetse no kurekura Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byigaruriwe na M23.
Ni imyigaragambyo iri kubera mu bice by’Umujyi wa Goma aho inzego zishinzwe umutekano zihanganye n’abigaragambya bafunze imihanda.
Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba sosiyete sivile, abaturage basanzwe, abamotari, abacuruzi n’abandi.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe kandi n’amashyaka arimo abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda asaba ko FARDC yafungura umuriro w’amasasu k’u Rwanda bafata nk’umwanzi nimero ya mbere.
Sosiyete sivile ivuga ko kuva ku wa 26-27 Nzeri 2022 nta bikorwa byemewe mu Mujyi wa Goma ko ari iminsi y’umubabaro yo kwamagana ibibi bakorerwa amanywa n’ijoro.
Amashuri yose yafunze imiryango, ababyeyi nabo bafata ingamba zikomeye zo gucunga abana babo ngo badahutazwa n’iyo myigaragambyo.
Umwe mu banyamakuru wa Radiyo ikorera i Goma yabwiye UMUSEKE ko Kugeza ubu, amaduka menshi, n’izindi nyubako z’ubucuruzi byafunzwe.
Avuga ko n’imodoka zitwara abagenzi zitabasha gutambuka kubera gutinya uburakari bw’urubyiruko rwafunze imihanda hifashishijwe amabuye manini.
Ati “Ni imyagaragambyo yateye impagarara mu bice byinshi, Polisi yarashe ku bigaragambya mu duce twa Ndosho, Majengo, Katoyi na Buhene.”
Muri turiya duce Abapolisi bari gukoresha imyuka iryana mu maso n’amasasu ya nyayo mu rwego rwo gutatanya abigaragambya.
Abigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwa Gisirikare bahawe bwananiwe kugarura amahoro n’umutekano basaba ko bwakurwaho mu maguru mashya.
Basaba kandi iyirukanwa rya MONUSCO ku butaka bwabo ndetse no kuvugurura igisirikare bavuga ko cyuzuyemo abagambanyi bashaka kugurisha igihugu cyabo ku mwanzi wabo ariwe u Rwanda.
Aba bigaragambya kandi bagaragaza ko biteye agahinda kuba Umujyi wa Bunagana n’iindi bice byigaruriwe n’umutwe wa M23 bimaze iminsi isaga 105 nta bushake Leta ya Tshisekedi ifite byo kubibohoza.
Mu ijwi rirenga bari gusaba ubutegetsi bwa Congo kugarura amahoro n’umutekano ndetse no kwirinda gukandamiza abaturage.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Bariya ntaho bataniye nimbwa zimoka gusa aho kujya mumyigaragambyo bagiye Bunagana, M23 se yahafashe badahari ahubwo M23 yaritonze ubu izo ngegera ziba zarakwiriye imishwaro kandi nubu ubushobozi bwo kuyifata irabufite ninacyo cyatuma bemera imishyikirano