Mu cyaro

Gicumbi: Guverineri Nyirarugero yibukije abato kwita ku bari mu zabukuru

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yibukije abato kwita ku bagez emu zabukuru, ubu butumwa akaba yabutanze nyuma y’umuganda fatanyijemo n’abaturage b’akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille aganira n’abaturage nyuma y’umuganda

Igikorwa cyaranzwe no  guharura umuhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Gatsibo wari utangiye kwangirika. Umuganda wabereye mu murenge wa Bwisigye, akagari ka Gihucye, mu mudugudu wa k’Uwindenge.

Abatuye muri uyu murenge basabye ubuyobozi kurushaho kubegera no kubatega amatwi bagasangira ibitekerezo birushaho kubegereza iterambere rirambye bifuza.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yasabye abaturage kurushaho gukora cyane kandi bakiteza imbere, anagaruka ku buzima bw’abari mu zabukuru bakeneye kwitabwaho bakagira amasaziro meza.

Avuga ko kwita ku bari mu zabukuru bidakorwa mu Rwanda gusa, ko ari inshingano zikorwa ku isi hose.

Avuga ko ku rwego rw’isi habaho umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana abari mu zabukuru, ukaba wizihizwa tariki ya 01, Nzeri.

Mu Rwanda umunsi wo kuzirikana abari mu zabukuru wizihizwa ku itariki 04, Nzeri hakabaho ibikorwa byo kubegera, ndetse bagakemurirwa bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho yabo.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Mme Nyirarugero Dancille yagize ati: “Turi mu cyumweru cyahariwe kwita ku bari mu zabukuru, mwegere abasaza n’abacyecuru mutitaye ko mufitanye isano, mubafashe kubona ibyo bakeneye, kugira amasaziro meza nta muntu utabyifuza.”

Yabakanguriye kurushaho kwitabira gahunda ya “Ejo Heza” kuko ari imwe mu bizabafasha kugira amasaziro meza, gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bavurwe mu gihe barwaye.

Umuganda wabereye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Gatsibo

Uyu muyobozi yanenze urubyiruko rutitabiriye umuganda, ashima abari mu zabukuru baje gukora umuganda kandi bigaragara ko bafite imbaraga nke.

Umwe mu bari mu zabukuru waganirije UMUSEKE, yavuze ko bishimiye gukora umuganda, bakamenya n’uyobora Intara y’Amajyaruguru.

Nyirantezimana Annonciata uri mu kigero cy’imyaka 67 ati: “Twifuza gusaza tutanduranyije, uyu muhanda twawugendagamo cyera tukiri abasore n’inkumi, none turacyahakora turi mu zabukuru.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko abari mu zabukuru akarere katazabatererana, ndetse ko aho batabasha kugera ubuyobozi buzajya bubakemurira ibibazo bubasanze aho bari, bidasabye ko bakora ingendo.

Avuga ko gahunda ubuyobozi buteganyiriza abaturage ari nziza, kandi ko mu bazirikanwa n’abakuze bari ku isonga.

Ati:  “Igihugu kirabatekereza kandi neza, urabona ko hafi ya mwese mufite inka mwahawe, n’ibindi byiza birateganyijwe, kandi bizabageraho mu rwego rwo kubashakira iterambere.”

Yasabye abari mu zabukuru ko igihe bagemura amata, bakwiye kubanza kuyanywa, bagaha abana, nyuma bakabona kugemurira isoko.

Abaturage bishimiye ko bahuye n’abayobozi mu muganda
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button