Andi makuru

Gasabo: Aline Gahongayire yahaye abafite ubumuga amagare 125

Biciye muri Ndineza Organization isanzwe iyoborwa na Gahongayire Aline, abafite ubumuga bo mu Akarere ka Gasabo bahawe amagare azabafasha mu bumuga bafite.

Amagare bahawe azabafasha

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, kibera ku biro by’Akarere ka Gasabo.

Abarimo Meya w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, Umuhuzabikorwa w’Umueryango Food for the Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, Gahongayire Aline n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa.

Ababyeyi batandukanye b’abana bafite ubumuga, bari bazanye nabo mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi no kubashyigikira.

Ku ikubitiro amagare Ndineza Organization yatanze angana na 30, ariko yiyongera ku yandi 40 uyu muryango wari watanze mu Akarere ka Gasabo.

Amagare yose akenewe angana na 125 ariko uyu muryango uyoborwa na Gahongayire, wemeye ko yose uzayagurira aba bafite ubumuga maze buri wese akabona irimufasha bitewe n’ubumuga afite.

Nyuma yo gutanga aya magare y’abafite ubumuga, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, ahamya ko ari igikorwa cyiza kizafasha aba bayahawe.

Uyu muyobozi yanashimiye abafatanyabikorwa basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’ubugirageneza.

Ati “Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo dufatanya muri byose ni uko uyu munsi musanze batuzaniye amagare ariko badufasha no mu bindi birimo kubakira abatishoboye, Gira Inka n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Baduhaye amagare 30 azunganira abamugaye ariko batwemerera ko ejo bazatwongera andi 40. Ndetse batwemereye kuzaduha andi aburaho ngo yuzure 125 dukeneye muri rusange. Ni ibintu byiza cyane.”

Meya Umwali, avuga ko kuba aba bafite ubumuga babonye amagare, babonye inyunganira ngingo zizabafasha ndetse bigafasha n’ababyeyi bajyana abana ku ishuri babahetse bitewe n’ubumuga bafite.

Gahonganyire Aline uyobora Umuryango Ndineza Organization, avuga ko bishimira ko bakomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha ingeri z’abantu batandukanye.

Ati “Ni ku nshuro ya Kabiri. Ubushize twabazaniye amagare 40. Twabanje muri Gasabo kuko ari naho Ndineza Organization ikorera. Ubutaha tuzajya n’ahandi.”

Uyu muyobozi usanzwe ari n’umuhanzi, avuga ko muri we anezezwa no kubona hari abishimye yabigizemo uruhare kandi akanishimira uburyo uyu Muryango abereye Umuyobozi ukomeje kwaguka no gukora ibikorwa byinshi.

Ati “Uretse kuba ndi umuhanzi, ndi n’Umuyobozi wa Ndineza Organization. Twita ku bana, ku bagore no mu bafite ubumuga. Tugira icyitwa WeForLove. Ndi umuhanzi ariko wahamagariwe kugira urukundo.”

Nk’uko Gahongayire yakomeje abivuga, aya magare buri rimwe rifite agaciro k’ibihumbi bigera ku 450 Frw. Ibi bisobanuye ko atari buri wese wabona ubushobozi bwo kuryigurira mu buryo bumworoheye.

Ibi byose Ndineza Organization ikora, ifatanya n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye nk’uko byagenze muri iki gikorwa bagafatanya na Food for the Hungry.

Umwe mu bahawe kuri aya magare, ni David Gacamumakuba usanzwe yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Uyu ahamya ko aya magare afasha cyane kuko kuyagendamo ujya ku ishuri bitandukanye no kugendesha amaguru.

Ati “Iri gare rizamfasha byinshi birimo no kugera ku ishuri kuko niho ndikenera cyane. Igare turikoresha mu kugenda. Aho utabasha kugendesha amaguru riragufasha kuko inyunganira ngingo.”

Ubusanzwe Umuryango Ndineza Organization ukora ubikorwa bitandukanye ariko byiganjemo ibyo gufasha abarimo abagore, abana, n’abafite ubumuga butandukanye.

Gahongayire Aline niwe uyobora Ndineza Organization
Gahongayire yavuze ko yishimira kubona yagize uruhare mu byishimo by’abandi
Gahongayire yeretse aba bana urugwiro
Meya wa Gasabo yabibukije ko ari abantu bakomeye
Mukuru wa Gacamumakuba David
Gahongayire afitemo aba-chr
Bamwe mu babyeyi bafite ubumuga bahawe amagare
Gahongayire yishimiye ubufasha Ndineza Organization yatanze
Abamugaye muri Gasabo bahawe amagare azabafasha muri byinshi
Ndineza Organization isanzwe ifasha abarimo ababyeyi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button