Inkuru NyamukuruMu cyaro

Amajyepfo: Hagaragajwe ishusho y’ibibazo by’abaturage RIB yakiriye

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije intara y’Amajyepfo ibibazo bakiriye, isaba ubuyobozi kumenya ko ibibazo baba bafite uko byakemutse.

Akarere ka Nyanza niko kagaragayemo ibibazo byinshi by’abaturage

Mu biganiro ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwagiranye na RIB yaberetse ishusho y’ibibazo yakiriye.

RIB imaze iminsi ine mu ntara y’Amajyepfo yakira ibibazo by’abaturage ikabiha umurongo w’uko byakemuka muri gahunda yayo ngarukamwaka yise “Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage”.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabella Kalihangabo yavuze ko ibibazo byakunze kugaragara muri iyi ntara y’Amajyepfo ari ibishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ibibazo by’imanza zitarangizwa, ibibazo by’abasaba ubufasha butandukanye n’ibindi.

Yagize ati “Turusheho gukorera hamwe kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’abaturage, kandi tunafashe gusobanukirwa n’ibyemezo biba byafashwe niba bafite kutava kw’izima bityo biyakire.”

Kalihangabo Umuyobozi muri RIB yasabye ubufatanye mugukemura ibibazo by’abaturage

Kalihangabo akomeza avuga ko bakwiye gufatanya bakamenya aho ikibazo kiri ni uwagikemuye n’uburyo yagikemuyemo kugira ngo hatabaho umuturage usiragira kubera ikibazo cye kidakemuka cyangwa atazi aho agomba kukijyana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Parfait Busabizwa, yashimiye RIB mu gikorwa ikora cyo kwegera abaturage

Ati “Twese tugamije umugambi umwe wo gukemura ibibazo by’abaturage kugirango tubashe gushyira umuturage kw’isonga kandi bizakomeza.”

Parfait akomeza avuga ko bikwiye kudahishira kandi hagakumirwa ibyaha, bisaba gusenyera umugozi umwe kugirango banafashe inzego zitandukanye.

Muri rusange ahantu RIB yasanze abaturage akarere ka Nyanza kagize umubare mwinshi wabafite ibibazo bagera 140 naho akarere ka Huye RIB yakiriye abaturage bafite ibibazo 51 naho akarere ka Muhanga bagira ibibazo by’abaturage 48.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button