Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa RD Congo, Adolphe Muzito yagarutse ku ijambo Perezida Felix Tshisekedi aherutse kuvugira mu Nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, amusaba ko yategura ingabo zikagaba igitero simusiga ku Rwanda.
Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu gihugu cye muri Werurwe, ndetse rufasha inyeshyamba za M23.
Félix Antoine Tshisekedi yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye, ariko hakaba hari abaturanyi bamwe bishimiye kumutera no gufasha imitwe y’iterabwoba.
Yagize ati “Urugero ni u Rwanda, kuri ubu rwarenze ku mategeko ya UN, n’amasezerano ashyiraho Africa yunze Ubumwe, nta bwo rwaretse, uretse kwenderanya kuri Congo, ingabo zarwo muri Werurwe (2022) zikinjira muri Congo, rwanafashe ibice muri Kivu ya Ruguru bikozwe n’umutwe witerabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kurwana.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Adolphe Muzito uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, yavuze ko igihe kigeze ngo Congo ireke kuririra amahanga ku bushotoranyi bw’u Rwanda.
Yavuze ko amagambo Tshisekedi yavugiye i New York ari meza cyane ariko batagomba kugarukira kurega u Rwanda ku muryango Mpuzamahanga kuko utabaho.
Yeruye ko ku bigendanye n’u Rwanda bagomba gukora ibintu uko babishaka batarindiriye ubushake bw’abandi.
Ati “Iherezo ryacu ntirishingiye ku mahanga. Byongeye kandi, ntabwo UN ibaho. Ni umuryango w’abantu bahari ku bw’inyungu zabo bwite. Natwe rero tugomba kurengera inyungu zacu.”
Yakomeje avuga ko n’igihe Perezida Tshisekedi yashiraga amanga avuga amagambo akomeye ku Rwanda abayobozi bakomeye ku Isi batamuteye akanyabugabo.
Ati “Yavuze n’ijwi rirenga ni ikintu cyo gushima, ariko ntibihagije. Agomba kwitegura intambara.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Congo muri iki cyumweru bahuriye i New York baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo babifashijwemo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Muzito ubundi numusazi wigicucu utazi ibyo avuga RDC. ntabwo aziko FARDC atari igisilikare FARDC FDRL MONUSCO bimaze imyaka 20 byarananiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ubu inaniwe ku rwana na na M23 none ngo bashoze intambara ku Rwanda iyo aba afite ubwenge ntaba atinyuka kuvuga ibyo gutera u Rwanda
Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba!
Uyu we ubwenge bwe burimo igikoma kabisa. Igisirikare avuga si babandi biruka bahetse ingurube n’inkoko bambuye abaturage? Aho ntiyumva bavuga RDF akibwira ko ari korali??
Ikimasa cyinkunguzi gisoma ubugi bwintorezo
Iki kigoryi kimenyeko nibibeshya bakadushozaho intambara tuzayirwanira iwabo,ibirindiro tuzabishyira I Rucuro na Masisi….
Uyu mugabo ubushize niwe wavuze ngo batere u Rda barwomeke kuri Congo maze amahoro arandame . yooooo ndagusetse urugamba ntirurwanwa namagambo ibikorwa byagisirikari na diporomasi ark byagisirikari byose ni Zero ( muviringo) kdi utabusya……. none se nigute waba urumurwanyi ukananirwa umutwe ushinja guterwa inkunga mugihugu runaka kikakwimura mubirindiro byinshi bitandukanye , ngo ushonoye gutera cyagihugu wita ko gitea inkunga uwagushwiragije? gusa ntakindi nawe yishakira amajwi wabona nawe azitabira amatora yumukuru wigihugu yubutaha dore ko benshi babikora bashaka gumamaso aba congomani dore ko ubusanzwe muribo Ari nkabana bibitamba mbuga
Ark ko ntawuvuga CODECO & ADF Konabo bamaze gufata hanini ese no baterwa inkunga nabande? ejobundi ntibivuganye Lt col na na escort ye muri Ambush ko bitamaganywe ngo bagire uwo babyegekaho? “problem” ark burya biriya bigaragaza ubwoba kuko niba birirwa bavuga ngo: amezi arenze atatu uRwanda rwigaruriye umujyi wa Bunagana nukubera ubwoba bwabateye. ese ubundi bakwemeye ko M23 ikomeye kdi ko ifite igisirikari cyo murwego ruhahambaye nkuko umukuru wa MONUSCO yabitangaje . ntanuwabaseka namahanga arabizi .Haaaaaaa igisirikari cya 8 gikomeye muri Afrika !!!!!!!!!!!! courage bandeko tozeli Exercises na terrain ya bitumba , M23 tizali miso nga, ekoya eya toyebi soki tokolonga bitumba mpe tokozonga sima lisusu te ata 1cm ekobima te na maboko nabiso mpo tozali bana mboka botika kokosa ba stranger soki tozali ba Rdais tozali baba Mboka bana Congo.Tika kobangisa biso tokopesa bino mateya nsuka te.
Ngo agatinze kazaza ni amenyo yaruguru,inyenzi mwavuye mu ishyamba none mutekereza ko ibyo mwashyize ku mutwe n’abahutu muzabikora bigakunda muri rdc ho bazabarya ntibazabica ngo bashyire imirambo yanyu hanze bazabotsa