Ibi babivuze mu mwiherero w’iminsi 2 wahuje abakorera Imiryango itari iya Leta bibumbiye muri JADF, n’abayobozi b’akarere ka Muhanga n’abagize Komisiyo zitandukanye mu nama Njyanama.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bufite Abaturage 170 badafite amacumbi, bukagira n’abafite inzu zishaje bagera kuri 478, abatagira ubwiherero 74 , abararana n’amatungo 311 n’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagera kuri 91.
Bakavuga ko ari ibibazo bishya bigenda bivuka kuko ibisanzwe bagerageza kubikemura hakavuka ibindi byiyongera ku byo bashakira ibisubizo.
Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, Terimbere Innocent avuga ko mu bibazo bifuza gukemura bafatanyije n’Akarere harimo ibibazo by’abana bo mu muhanda batangiye kwiyongera muri iyi minsi.
Terimbere yavuze ko bazabanza gukora isesengura kugira ngo bamenye impamvu ibitera ari nayo izatuma babasha gushakira igisubizo abo bana.
Ati “Dufite intego yo guhindura imibereho y’abaturage duhereye mu kubigisha kuko ibibazo byinshi bipfira mu mitekerereze.”
Yavuze ko mu bindi bibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage Akarere kagaragaje, bazabifatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere ariko n’abaturage babifite bakabigiramo uruhare rugaragara.
Terimbere avuga ko ingufu bazashora muri zidashingiye mu kwigisha abo baturage gusa, ahubwo ko bazashora n’amafaranga mu ngengo y’Imali yabo kugira ngo akemure bimwe mu bibazo bagaragarijwe bisaba ubushobozi bw’amafaranga.
Umuyobozi w’Umuryango Irere Urere, yavuze ko abafasha abandi baba bafite icyo babarusha, kuba iyi Miryango yiyemeje gukumira ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage bagomba kuganiriza Imiryango y’abana benshi bagaragara mu Mihanda.
Ati “Ntabwo wamenya ikibazo abana bo mu mihanda bafite utabanje kuganiriza ababyeyi babo.”
Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke, bashyizeho amatsinda y’abarizwa mu ishami ry’ubukungu mu Karere, muri Njyanama no muri JADF kugira ngo bashyire mu igenamigambi ibibazo bigaragara mu bukungu.
Bizimana avuga ko hari n’itsinda rihuriwemo n’impande zose uko ari 3 riziga ku bibazo byo mu ishami ry’Imibereho y’abaturage.
Ati “Ayo matsinda yose yafashe ibiri mu mihigo y’ubukungu, no mu Mibereho y’abaturage barayisaranganya bihaye igihe cy’ukwezi kumwe ko bazaba batanze igisubizo cy’ibyo bazakora.”
Muri uyu mwiherero Akarere katanze ibyemezo by’ishimwe kuri imwe mu Miryango itari iya Leta yakoze neza muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali wa 2021-2022 ushoje.
Gusa hari imwe muri iyo bahamagaraga ukumva isa nk’aho ari mishya mu matwi y’abari aho.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga