Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura ye na Karamira Uwera Gentille barushinze kuwa 20 Ukuboza 2021.
Patient Bizimana yatangaje ko ku wa 23 Nzeri 2022 aribwo bibarutse umwana w’umuhungu wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko Imana yaabakoreye ibikomeye bakaba bishimye ku bw’umwana w’umuhungu yabahaye.
Ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro.”
Ku wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.Abazarokoka bazabaho iteka nkuko Zabuli 37 umurongo wa 29 havuga.
amen