Kuwa mbere taliki ya 20 Nzeri 2022 nibwo inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga batambamiye icyemezo cy’abunzi n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga cyasabaga ko inzu itezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ungana n’ibihumbi 68 y’u Rwanda.
Ni umwenda Murekensenge Denise n’umugabo we Minani Théoneste bari babereyemo umuturage mugenzi wabo bakodeshaga.
Uwo munsi Murekensenge Denise yatakambiye izo nzego ababwira ko yatsinzwe ataburanye kubera ko nta hamagara yigeze ahabwa, ahubwo yatunguwe no kubona amatangazo ateza inzu yabo icyamunara amanitse hirya no hino mu gace batuyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko iyo cyamunara igomba guhagarara, hakarebwa uburyo abo baturage bishyura ayo mafaranga 68000 FRW kubera ko agaciro inzu yabo ifite ntaho gahuriye n’umwenda babereyemo mugenzi wabo.
Murekensenge Denise yabwiye UMUSEKE ko byabaye ngombwa ko bagurisha ingurube bari batunze, abandi bantu 2 babongereraho andi makeya umwenda uba urarangiye.
Ati “Iyi ngurube twari twateganyije ko izishyurira umwana umwe amashuri, ariko aho guterezwa cyamunara twayigurishije ibindi bisigaye Imana izabinkorera.”
Murekensenge yavuze ko ashimira inzego zatambamiye kiriya cyemezo yita ko ari akarengane, anashimira by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere wabishyuriye igihembo cy’umuhesha w’Inkiko w’umwuga, kuko batari kubona ayo bishyura uwo bakodeshaga, ngo babone n’ayo bishyura uwo muhesha w’Inkiko.
Cyakora avuga ko hari icyangombwa cy’ubutaka cy’iyo nzu yabo, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwahaye umuturage bari bafitiye umwenda, yifuza gusubizwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iyo ubwo bwishyu butaboneka, uyu munsi inzu yari gutezwa cyamunara, ariko ashimira abo baturage bigomwe kugira ngo babashe kwishyura umwenda wa mugenzi wabo bamaranye igihe kinini.
Ati “Amafaranga umuhesha w’Inkiko yabasabaga byabaye ngombwa ko ari jye uyishyura kuko ibyari kutubabaza ari ukubona iyo nzu igurishijwe abaturage bacu bakabura aho berekeza.”
Yasabye uwo muturage wafatiriye icyangombwa cy’ubutaka cy’iyo nzu kugisubiza nyiracyo.
Inzu ya Minani Théoneste na Murekensenge Denise ifite agaciro ka Miliyoni 16 z’uRwanda, iyo yagombaga gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe ideni rya 68000 frw bari babereyemo umuturage mugenzi wabo bigeze bakodesha.
Uyu mu mayor azabe gouverneur