Imikino

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yigijwe inyuma

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yagombaga gutangira tariki 15 Ukwakira 2022 itagitangiye kuri ayo matariki.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yigijwe inyuma

Mu kwezi gushizi nibwo hatangajwe igihe shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yagombaga kuzatangira ariko icyo gihe kigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.

Iyi shampiyona yagombaga kuzatangira tariki 15 Ukwakira 2022, yashyizwe tariki 29 Ukwakira uyu mwaka.

Bisobanuye ko iyi shampiyona yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe bireba.

Amakipe yose yasabwe kwihutisha kuzuza ibisabwa kugira ngo abakinnyi azakoresha bakorerwe ibyangombwa hakiri kare.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button