Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahaye igihe ntarengwa abakora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe bakina bakoresheje ibiceri, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Iri tangazo risohotse mu gihe byagaragaye ko abantu basigaye bakorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe, bityo bigatera ingaruka zinyuranye zirimo amakimbirane, ubujura n’ibindi.
Hari n’abandi bakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe batabifitiye uburenganzira bwo kubikora butangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Ku bw’izo mpamvu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko abakora ubushabitsi mu mikino y’amahirwe bagomba kumenyekanisha aho bakorera bitarenze ku wa 20 Ukwakira 2022.
Mu Itangazo MINICOM yashyize hanze kuri wa 20 Nzeri 2022 ivuga ko buri wese ukora imenyekanisha agomba gutegura neza ” inyandiko igaragaza umwirondoro wa nyir’imashini, nimero ya telefone na Email, aho igikorwa giherereye (Izina rya Centre, Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere), izina rya sosiyete y’ubucuruzi (nimba ayifite.”
Izo nyandiko zizajya zitangwa mu bunyamabanga bwa MINICOM ku Kimihurura ho mu Mujyi wa Kigali nk’uko itangazo ryasinywe na Minisitiri wUbucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze.
Ni kenshi ibiyabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha ndetse ko ubu bucuruzi bukorwa mu kajagari.
MINICOM ivuga ko nta muntu wemerewe gukorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe nko ku mihanda, muri butike, mu tubari duciriritse n’ahandi. Si ko biri kuko aho hose byahateye amatako.
Hagaragara kandi imashini zikorwa mu mbaho ziri ku giciro cyo hasi ugereranyije n’izituruka hanze, izi akenshi nizo usanga abaturage bakubita amashoka bashaka kuzimena ngo zabaririye imitungo.
Benshi bagaragaza ko imikino y’amahirwe bakunze kwita ibiryabarezi ikwiye gucibwa kuko itera abenshi bayikina kwangirika ubwonko no korora ubunebwe.
Abagizwe imbata nayo iyo amafaranga bashoyemo ashize nta bindi bitekerezo basigarana usibye ubujura, urusimbi n’ibindi bibi nk’ibyo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW