ImikinoInkuru Nyamukuru

Amavubi U23 yerekeje muri Libya mu rugendo rugoye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, nyuma y’imyitozo y’iminsi mike, yerekeje mu gihugu cya Libya gukina umukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Amavubi U23 yari amaze iminsi yitegura ikipe ya Libya

Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 Saa tanu z’ijoro, ihagurukanye abakinnyi batarimo Rushama Chris wa Marines FC wabuze ibyangombwa.

Ni urugendo rutoroshye kuko iyi kipe yaciye Doha muri Qatar, Istanbul muri Turukiya ibone kugera muri Libya mu Mujyi wa Benghazi.

Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Benghanzi muri Libya kuri uyu wa Kane Saa tatu z’ijoro, abakinnyi baruhuke bucye bakina ku wa Gatanu Saa Moya z’ijoro.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yasuye izi ngimbi azisaba kuzimana u Rwanda.

iyi kipe yakinnye umukino umwe wa gicuti na Police FC zinganya ibitego 3-3.

Umutoza mukuru, Rwasamanzi Yves yavuze ko azi neza ko bagiye gukina n’ikipe ikomeye ariko bazafashwa n’uko abenshi mu bakinnyi u Rwanda rwajyanye bari muri shampiyona. Uyu mutoza yavuze ko bazashakayo igitego cyazabafasha gusezerera Libya mu mukino wo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 27 kuri stade mpuzamahanga i Huye. Ikipe izasezerera indi izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu 2023.

Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora Ferwafa, yasuye iyi kipe mbere yo kwerekeza muri Libya
Rwasamanzi Yves yizeye ko ikipe izabona igitego muri Libya
Iradukunda Rodrigue wa Gorilla FC
Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports niwe kapiteni w’iyi kipe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button