Abakinnyi 24 bazakina umukino usoza umwaka w’imikino muri Basketball, All Star Game, bamaze gushyirwa mu makipe abiri azaba ahagarariwe na Mpoyo Axel wa REG BBC na Hagumintwali Steve wa Patriots BBC.
Ni umukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022 muri BK Arena.
Abakinnyi 24 nibo batoranyijwe kuzawukina, bahita banashyirwa mu makipe bazakinira.
Ikipe ya Mpoyo Axel irimo: Mpoyo Axel [kapiteni], Gray Kendall, Filer J. Adonis, Thomas Jr Cleveland, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Shyaka Olivier, Sangwe Armel, Kaje Elie, Niyonkuru Pascal, Nkusi Arnaud, Kabare Hubert na Munyeshuri Thierry.
Ikipe ya Hagumintwali Steve irimo: Hagumintwali Steve [kapiteni], Ndizeye Dieudonné, Ntore Habimana, Perrière Steven, Beleck Bell Engelbert, Wamukota Bush, Uwitonze Justin, Kubwimana Kazingufu Ally, Aganze B. Espoir, Kamnooh Betouoji Frank, Muteba Trésor na Turatsinze Olivier.
Umutoza w’ikipe ya Mpoyo Axel ni Ogolla Benson Oluoch uzungirizwa na Atobrhan Fenan, uw’ikipe ya Hagumintwali Steve ari Mwinuka Henry uzungirizwa na Karemera Jean Claude Viery.
Abakinnyi bazarushanwa mu gutera Slam Dunk harimo Ndayizeye Samuel (Titans), Ngendahimana Ngabo Rachid (UR Huye), Irakoze Jules, Mbanze Bryan (IPRC Huye), Kammouh Frank (Shoot for the stars), Pierre Steven (APR) na Cleveland Thomas Jr (REG).
Abazarushanwa gutsinda amanota atatu barimo Uwitonze Justin (IPRC kigali), Sangwe Armel (APR), Tuyishemeze Dieudonné (IPRC Huye), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Munyeshuri Thierry (Espoir) na Aganze Espoir (UGB).
Mu busanzwe uyu mukino uhuza imyidagaduro na Basketball byimbitse ndetse muri uyu mwaka, Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rizasusurutsa abazawukurikira rifatanyije n’abahanzi Nyarwanda nka Christopher, Ish Kevin na DJ Marnaud.
Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 5 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 30 Frw muri CIP n’ibihumbi 45 Frw ku bashaka kuzakurikirana ibi birori bicaye hafi y’ikibuga.
UMUSEKE.RW