Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu byazahaje ubukerarugendo, ubuhahirane n’ibihugu ndetse udasize n’ingendo zo mu kirere ahanini bitewe n’ingamba zafatwaga mu gukumira ubwandu.
Gusa nyuma y’aho iki cyorezo gicishije macye, ingendo zitandukanye zarasubukuwe zirimo n’izo mu kirere.
Ubwo kuwa 12 Nzeri uyu mwaka mu Rwanda habaga inama nyafurika yiga ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ikigo Boeing kizwiho kugira indege, cyatangaje ko nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19,izamuka ry’ingendo muri Afurika riri kuri 6.1% ku mwaka.
Iki kigo kandi kugaragaza ko ku ingendo z’indege hagati y’ibihugu bya Afurika zirimo gutera imbere.
Boeing itangaza ko kugeza mu 2040 Afurika izaba ikeneye ndege 1010 nshya, zifite agaciro ka miliyari $176.
82% by’indege nshya zizaba zigenewe kwagura ibigo by’indege, mu gihe ijanisha rito ari ryo rizajya mu gusimbuza indege zashaje.
Umuyobozi mukuru muri Boeing ushinzwe ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Randy Haisey, yavuze ko biteguye gukora ibishoboka serivisi z’ingendo zikabyarira inyungu umunyafurika.
Yagize ati“Twiteguye gutanga umusanzu wacu mu ngendo zo mu Karere no gutuma abagenzi bahabwa servisi nziza zizabafsha gukora ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.”
Yongeyeho ko“Twifuza Kandi kongera ubunini bw’indege no kongera imyanya kuri buri ndege , iza rusange ndetse n’izihariye(jets) nka Boening 737Max, izifuzwa cyane hano muri Afurika.”
Muri 80% by’indege zizaba zikenewe ziringaniye, Boeing izaba ifitemo umubare mwinshi.
Iki kigo kuvuga ko ibigo by’indege muri Afurika bizakenera cyane kongera indege bifite ho 3.5%, kugira ngo bibashe guhaza izamuka ry’umubare w’abagenzi ryiyongeraho 5.2% ku mwaka.
Ni umubare uri hejuru y’impuzandengo ya 3.8% ibarwa nk’igipimo cy’abagenzi ku isi.
Imishinga ihanzwe amaso mu 2040…
Boeing ivuga ko mu 2019 habarwaga indege 740 zakoreshwaga, harimo 560 zishobora kuguma mu kazi, na 180 zikeneye gusimbuzwa inshya.
Izo zikaziyongeraho indege 830 zigomba kugurwa kugira ngo ibi bigo byagure ibikorwa byabyo bijyanye n’umubare w’abagenzi, ku buryo nibura mu 2040 hazaba hari indege 1570.
Kuva mu Ukuboza 2020, indege 719 za Max zimaze gusubizwa mu kirere, zigakoreshwa n’ibigo 52 by’indege.
Boeing ivuga ko indege zigabanya ibikomoka kuri peteroli zikoresha ho 20%, zikanagabanya urusaku ziteza kuri 50%.
Itangaza Kandi ko kugera mu 2040 nibura abakozi bazaba bakenewe muri uru rwego bazagera ku 67,000, barimo abapilote 20,000, abatekinisiye 21,000 n’bakozi 26,000 b’imbere mu ndege.
Imirimo y’ubucuruzi iteganyijwe guhangwa ifite agaciro ka Miliyoni 80$. Muri iyo harimo gusana Intebe n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ikindi ni uko indege zihariye zigera kuri 740 zizafasha ingendo z’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere.
Boeing ikorera mu bihugu 150 aho ifasha mu bijyane iterambe, ubucuruzi bw’indege, korohereza abantu ingendo zo mu kirere.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW