Inkuru zindi

APR FC yageze mu Rwanda bucece

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, CAF Champions League, ikipe ya APR FC yageze i Kigali yakirwa n’abafana mbarwa.

Mugisha Gilbert ubwo yasohokaga mu ndege

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe, idafite abakinnyi bahamagawe mu Amavubi.

Amakuru yaturukaga muri iyi kipe mbere yo guhaguruka muri Tunisia, yavugaga ko izagera mu Rwanda Saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri ariko yahageze Saa tanu z’amanywa.

Abakinnyi batagarukanye na APR FC, barimo Mugunga Yves, Ombolenga Fitina na Niyomugabo Claude bahise basanga bagenzi babo muri Maroc.

Iyi kipe iraza gukomeza imyitozo itegura umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona izahuramo na Rwamagana City.

APR FC yatsinzwe na US Monastir muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Pablo Sebastien Morchon ubwo yasohokaga mu ndege
Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul ushinzwe ubuzima bwa APR FC
Buri umwe yasohokaga ukwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button