Imikino

Sitting Volleyball: 14 batangiye umwiherero utegura Igikombe cy’Isi

Mu gutegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball y’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball World Championships], umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad yahamagaye abakinnyi 14 bagomba gutangira umwiherero.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo ya Sitting Volleyball yatangiye umwiherero utegura Igikombe cy’Isi

Uyu mwiherero w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, ugomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Abakinnyi 14 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’abagabo, barimo: Vuningabo Émile Cadet, Twagirayezu Callixte, Hagenimana Fulgence, Gatete Fidèle, Ngizwenimana Jean Bosco, Semana Jean,  Uwizeyimana Callixte, Ndayisaba Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Murema Jean Baptiste, Imanirutabyose Patrick, Nsanzimana Tiras, Muhawenimana Léandre, Rutagengwa Vitus, Ntambara Jean Paul.

Biteganyijwe ko tariki 25 Nzeri hazatoranywa abakinnyi 12 mu bagabo n’abagore bazahite bajya mu  mwiherero mu karere ka Huye.

Biteganyijwe ko igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball [Sitting Volleyball World Championships] kizabera muri Bosnie-Herzégovine guhera tariki 4 kugeza 11 Ugushyingo 2022.

Mu bagore, u Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu na Brésil na Misiri, mu gihe mu bagabo ruri mu itsinda rya Kane na Misiri, Ukraine n’u Buholande.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore nayo izakina Igikombe cy’Isi
Itsinda ry’abatoza bazakorana na Dr Mossad Rashad

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button