Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Inzego z’ubugenzacyaha zatesheje agaciro umwanzuro w’abunzi wo gusaba umuheshawinkiko w’umwuga guteza cyamunara inzu y’umuturage, kubera umwenda wa Frw 68,000 akomoka ku bukode bw’inzu yari atuyemo.
Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe, gihurirana n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ndetse n’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.
Usibye ibibazo mbonezamubano bidafitanye isano n’amabanga y’ingo byagombaga kwakirwa mu buryo bw’ibanga n’urwego rw’Ubugenzacyaha, ibindi bisanzwe byabereye ku mugaragaro abaturage bose babireba.
Ikibazo cy’ingutu izo nzego zahise zikemura ni icy’abunzi bafashe icyemezo ku inzu y’umuryango wa Minani Théoneste n’umugore we Murekensenge Denise.
Inyubako ubusanzwe ifite agaciro ka Miliyoni 16Frw, abunzi n’umuheshawinkiko w’umwuga bakifuza ko itezwa cyamunara byihuse kugira ngo hishyurwe ideni rya Frw 68,000 uyu Muryango ubereyemo mugenzi wabo bakodeshaga.
Mu marira n’agahinda kenshi, Murekedusenge Denise, yagaragarije izo nzego, avuga ko ntahamagarwa bigeze babona kugira ngo babashe kwisobanura imbere y’inteko y’abunzi.
Ati: “Twatunguwe no kubona batangiye kumanika amatangazo y’icyamunara ko inzu yacu igiye kugurishwa.”
Murekensenge avuga ko mu ideni rya Frw 68,000 bari babereyemo umuturage mugenzi wabo, bagiye bishyura buhoro buhoro, ubu bakaba bari hafi kuwurangiza.
Ati: “Twagize uburangare, kubera ko mu bwishyu twishyuraga, tutasinyiraga amafaranga tumaze gutanga kugira ngo hamenyekane ayo twari dusigaje kwishyura ngo ideni rirangire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nta bubasha bafite bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko, ariko batarebera akarengane umuturage wabo agiye gukorerwa ngo bagaceceke.
Ati: “Twasuzumye dusanga nta gihombo umugenagaciro wakoze iyo ‘expertise’ yahura na cyo, tuzakorana ibiganiro ku barebwa n’iki kibazo ariko icyamunara gihagarare.”
Gusa Kayitare avuga ko ufitiwe umwenda agomba kwishyurwa bitagize ibindi bibazo biteza.
Yagize ati: “Turasaba uyu muryango ko ushaka ayo mafaranga, ejo (uyu munsi) ukazaba wayishyuye.”
Yavuze ko agaciro inzu yabo ifite, nta hantu gahuriye n’ideni bafitiye mugenzi wabo. ko uyu muryango usohowe muri iyi nyubako byateza akaga abari bayirimo.
Umugenzuzi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye abaturage ko iyo umuntu arwanya akarengane agahera hasi mu muryango.
Mbabazi avuga ko abaturage bakwiriye gufatanya n’inzego kugaragaza ukuri kugira ngo ubutabera bwuzuye butangwe.
Yavuze ko ibibazo byose bakiriye bagiye gutandukanya ibirebana n’inshinjabyaha babivanye mu byaha mbonezamubano byose bakiriye.
Umuyenzuzi wa RIB yemeza ko abatanze ibirego nshinjabyaha bazatangira kubona abo barega bakekwaho icyaha bitabye uru rwego rwa RIB.
Uyu muryango wari ugiye guterezwa icyamunara ufite abana 8, umwe muri bo yiga hanze y’igihugu ni we wabubakiye inzu yari igiye gutezwa cyamunara.
Hari amakuru yatanzwen’umwe mu bunzi ko bari batumijwe mu nama yo gukemura ikibazo inshuro eshatu ntibaza, abanzu bafata kiriya cyemezo.
Mbabazi yasabye abaturage guha agaciro urwego rw’abunzi kuko rwashyiriweho kubafasha gukemura ibibazo.
Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage kuzamara ibyumweru 5.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.